Rulindo:Abaturage barenga 700 bafite ibibazo by’Amaso bagiye kuvurwa
Binyuze mu gikorwa ngarukamwaka cy’inzego z’umutekano Ingabo z’Igihugu na Polisi y’u Rwanda cyo kwegera abaturage bakabafasha mu bikorwa bitadukanye by’iterambere abaturage barenga …. Bafite ibibazo by’amaso bagiye gusuzumwa no kuvurwa amaso aho mu karere ka Rulindo hazavurwa abaturage.
Umuyobozi w’Akarere MUKANYIRIGIRA Judith yavuze ko iki gikorwa gifitiye abaturage akamaro kanini kuko hari benshi bafite ibibazo by’amaso ariko kubera ubushobozi buke ntibabone uko bivuza.
Yakomeje avuga ko mu karere hose habaruwe abaturage bagera kuri 764 bafite ibibazo by’amaso ,muribo 69 bakazahabwa ubuvuzi bw’ihariye bwo kubagwa indwara y’ishaza.
Ibi bikorwa bimaze amezi abiri biri kuba, ariko serivisi yo kubaga ishaza yatangiriye mu Karere ka Rulindo ku Bitaro bya Gisirikare bya Kinihira. Aho Serivisi yo kubaga ishaza izakorwa n’inzobere mu kubaga amaso mu Ngabo z’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima hamwe n’Umuryango Mpuzamahanga udaharanira inyungu, The Fred Hollows Foundation usanzwe uvura indwara z’amaso, hibandwa ku bantu bari hejuru y’imyaka 50.
Umugaba mukuru wungirije ushinzwe serivisi z’ubuvuzi mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Dr. Nkurikiye John, yavuze ko mu bikorwa byose bakora icyo kubaga ishaza ari cyo cyoroshye gukemura mu gihe habonetse ubushobozi.
Yavuze ko ubusanzwe kubaga ishaza bishobora gutwara agera kuri miliyoni1.5 z’amafaranga y’uRwanda kuri buri muntu ariko muriyi gahunda y’ingabo z’igihugu na polisi yo kwegera abaturage umuturage byose abikorerwa ku buntu nta kiguzi.
Ati “Ntabwo igikorwa cyo kubaga ishaza ari cyo twibandaho kurusha ibindi, ariko ibi by’amaso ni uko twashoboye kubona ubushobozi butwemerera gukora muri buri karere, niyo mpamvu twagitandukanyije n’ibindi ariko si uko ari cyo kibazo kiruta ibindi, ahubwo ni ikibazo cyoroshye gukemura iyo tubonye ubushobozi.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Ndayizigiye Jean Marie Vianney, yavuze ko mu Rwanda hari ikibazo cy’uburwayi bw’amaso bwibasira abantu bakuze, ahanini bitewe n’uko barwara bagatinda kwivuza cyangwa se bakivuza nabi.
Ati “Abantu bari hejuri y’imyaka 50 ni bo bakunze kwibasirwa n’ikibazo cy’uburwayi bw’amaso, uramutse urebye ibyo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, riteganya ni uko abantu bane kuri miliyoni bagomba kuba babona iyo serivisi y’ubuvuzi bw’amaso mu gihe twebwe turi kuri 2,5. Ibyo biterwa n’uko twavuye kure ariko hari ibiri gukorwa aho ubu hari ibigo by’ubuzima bivura amaso birenga 500, tukaba dufite n’abaforomo babihuguriwe ariko dufite n’abaganga binzobere 30.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko muri iyi ntara hagaragaye ikibazo cy’abaturage bangaga kujya kwa muganga kwivuza kandi bafite ibibazo by’amaso bamwe muri bo batinya ko ikiguzi cyaba kiri hejuru cyane.
Ati “Twabonye ko hari abantu benshi bafite ibibazo ariko batajyaga batinyuka ngo bajye ku bitaro kwivuza, abenshi batinyaga ko ubuvuzi bwaba buhenze kumva ko rero Ingabo na Polisi bari kudufasha kugira ngo izo serivisi zitangirwe ubuntu ni ikintu cyadufashije mu bukangurambaga.”
Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko ibibazo by’umwanda biri mu bikurura kurwara indwara z’amaso ndetse no kunywa inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, kuko ziganisha ku buhumyi.
Kugeza ubu mu Rwanda abangana na 56% batabona biterwa n’ishaza kandi ni uburwayi bwavurwa bugakira.
Iki gikorwa biteganyijwe ko kizakorerwa mu turere twose tw’igihugu aho abanyarwanda bagera kubihumbi 90.000 bafite ibibazo by’amaso bazasuzumwab bakanavurwa indwara y’amaso muribo abagera ku bihumbi 6.000 bakazabagwa indwara y’ishaza, binyuze mu gikorwa cy’inzego z’umutekano Ingabo z’Igihugu na Polisi y’u Rwanda cyo guteza imbere imibereho myiza y’Abaturage.