RULINDO: URUBYIRUKO RWASUYE SITE YA RWILI –NTURO RUSOBANURIWE AMATEKA Y’INGOMA Y’INGABE KALINGA.
Kuri uyu wa gatatu urubyiruko rusaga 500 ruturutse mu mirenge yose igize Akarere ka Rulindo rwasuye site ya Rwili-Nturo iherutse kugirwa ahantu ndangamurage n’inteko y’umuco.Iyi site ibumbatiye amateka kuko ariho hahoze igiti cy’umwungo cyaramvuwemo ingoma y’ingabe Karinga yamaze imyaka 450 mu gihe cy’abami.
Impuguke mu mateka y’u Rwanda akaba n’umushakashatsi mu nteko y’umuco NTAGWABIRA Andre yasobanuriye urubyiruko amateka y’aha hantu ababwira ko ariho hari igiti cy’umwungo cyaramvuwemo ingoma y’ingabe Karinga yafatwaga nk’ikirango gikomeye cy’igihugu mu gihe cy’abami kuva mu mwaka 1510-1961 ku ngoma ya RUGANZU Ndoli.
Gusura site ya Rwili-Nturo byahuriranye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko ufite insanganyamatsiko igira iti:“kubaka ubushobozi bw’uruibyiruko hagamijwe iteramberer rirambye”
Umuyobozi w’Akarere Madamu MUKANYIRIGIRA Judith akaba yashimiye urubyiruko rwitabiriye iyi gahunda yo gusura ahantu ndangamurage ndetse abasaba gusigasira ibyagezweho no kurangwa n’indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda no gukunda Igihugu.
Umuyobozi w’Akarere kandi yagaragarije urubyiruko amahirwe igihugu cyabashyiriyeho aboneka mu karere no hirya no hino mu gihugu harimo gahunda ngaruka mwaka ya youth connekt award competition,abashyishikariza kuziyandikisha ubwo izaba yatangiye mu minsi yavuba.
Umukozi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu NIZEYIMANA Innocent wari waje kwifatanya n’urubyiruko rw’Akarere ka Rulindo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko yarukanguriye gusura Ingoro ndangamurage avuga ko Intego y’ingoro ndangamurage ari ukwigisha atari umutako.
NIZEYIMANA Innocent yanasabye urubyiruko gusigasira umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda kuko ari byo bizabafasha kubaka igihugu.