RULINDO: UMUYOBOZI W’AKARERE ARASHIMA URUHARE RW’ABIKORERA N’ABAGIZE IHURIRO RY’ABAFATANYABIKORWA MU KARERE KA RULINDO MU GUTEZA IMBERE IMIBEREHO Y’ABAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI 1994.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 jenoside Yakorewe Abatutsi cyateguwe n’urugaga rw’Abikorera mu karere ka Rulindo (PSF) hamwe n’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere (JADF). cyabereye mu Murenge wa Shyorongi JADF na PSF bashimiwe uruhare bagira mu guteza imbere imibereho myiza y’abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi. 

Iki gikorwa cyabimburiwe no kunamira no guha icyubahiro imibiri y’Abatutsi iruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Rutonde. Nyuma yaho, ibikorwa byo kwibuka bikomereza mu Kagari ka Kijabagwe, ahatangiwe ubutumwa butandukanye bwibanze ku mateka ya Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo  no gushimira inkotanyi zahagaritse Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Perezida w’ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Karere ka Rulindo Padiri NTIRUSHWA Patrice avuga ko Mu gihe nkiki aricyo kuzirikana inzira itoroshye Abatutsi barokotse Jenoside banyuzemo ndetse  n’ibikomere byo ku mubiri no ku mutima jenoside yabasigiye ibi bigatuma hafatwa ingamba zo kudaheranwa n’Agahinda ndetse n’imbaraga zo gukomeza guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi Ndetse ukaba n’umwanya mwiza wo kongera gushimira ingabo zahoze ari iza RPA INKOTANYI zahagaritse Jenoside yakorwaga zigafata igihugu cyari cyamaze gusenyuka zikacyubaka kikaba uyu munsi ari igihugu gitanga icyizere kandi kikaba mu bihugu abenshi bifuza kubamo no guturamo.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Rulindo Madamu MUREBWAYIRE Alphonsine ashima uruhare abikorera bagira mu guteza imbere imibereho myiza y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.yagize Ati: “Uruhare mukomeza kugira mu gihugu cyacu Byumwihariko mu karere ka Rulindo ibikorwa birivugira aho mwita kubabaye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mubaha aho kuba ndetse mugira uruhare mu kubungabunga inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi aho mugira uruhare mu kuzitaho ndetse no kuzana abakozi bakorera mu bigo byanyu gusura inzibutso kugirango basobanukirwe amateka y’ukuri yaranze igihugu cyacu byumwihariko Akarere ka Rulindo ndetse ko ari umusanzu mwiza mu rubyiruko no mubo mushinzwe kureberera kuko bibatera imbaraga zo gukunda igihugu".

Yavuze kandi ko Abatutsi bazize Jenoside twibuka uyu munsi  urupfu rwabo rwasize igihombo gikomeye ariko kwibuka kwacu kutwibutsa ko tugomba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside,amacakubiri n’urwango ahubwo tugaharanira ubumwe n’ubudaheranwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruindo MUKANYIRIGIRA Judith  yavuze ko jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe igamije gusenya igihugu Ati: “ Tugendeye nko ku bikorera  iyo wishe  umuntu ukica n’abamukomokaho uba wishe uwari kuzaba umufatanyabikorwa cyangwa umukiriya w’abikorera”.

Yongeyeho ko Jenoside yakorewe Abatutsi twibuka kuri iyi nshuro ya 32 wari umugambi wateguwe na Leta wo kurimbura Abatutsi mu byiciro byose bityo ko Kwibuka bikwiye kutubera umwanya wo gutekereza uburyo jenoside yashobotse bikagirwamo uruhare na buri wese ndetse n’abikorera batanze ibyabo bagashyigikira umugambi mubi wo kurimbura abari abafatanyabikorwa bagenzi babo ndetse n’abakiriya babo.

Umuyobozi w’Akarere kandi yashimangiye ko Kwibuka  ari inshangano kandi ko ari n’umwanya wo kugaya no kwamagana abakoze ibibi. Ati: “ Uyu n’umwanya wo kugaya  abikorera banduje izina n’isura ry’abikorera muri Rulindo b bagize uruhare mu gushyigikira  mu gutanga imisanzu yabo mu buryo bufatika ndetse no gukora Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere yashimiye urugaga rw’Abikorera mu Ntara  y’Amajyaruguru no mu karere karere ka Rulindo  ku bikorwa byiza bakora ibyo bikorwa tubibona muri gahunda zitandukanye harimo no guha agaciro iki gikorwa cyo kwibuka n’ibindi bikorwa mukorera hirya no hino  mu mirenge igize Akarere ka Rulindo byumwihariko mu kubaka mu buryo bufatika Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Muri uyu mwaka Abikorera hamwe n'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere bubakiye abarokotse jenoside Yakorewe Abatutsi amazu afite agaciro ka miliyoni 694001125 z'amafaranga y'uRwanda.