RULINDO: MU KWIZIHIZA UMUNSI MUKURU WO KWIBOHORA KU NSHURO YA 31 HATASHYWE INZU ITUBURIRWAMO IMBUTO Y'IBIRAYI
Mu kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora umuyobozi w'Akarere madamu MUKANYIRIGIRA Judith ari kumwe na perezida w'inama njyanama bwana DUSABIRANE Aimable, abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere n'abagize komite nyobozi bose,abagize inama njyanama ndetse n'ibigo by'Abakorere mu karere ka Rulindo bifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Kisaro batahwa ku mugaragaro inzu ituburirwamo imbuto y'ibirayi.
Abayobozi basuye iyi nzu y'ubatswe n'Akarere kubufatanye na Caritas diyoseze ya Byumba binyuze mu mushinga wa KUNGAHARA uterwa inkunga n'umuryango w'ubumwe bw'uburayi.
Nyuma yo gusura no gusobanurirwa ibimaze kugerwaho na koperative zikorana n'umushinga, abaturage bahawe ikiganiro cyo kwibohora bagaragarizwa ibimaze kugerwaho mu nkingi y'imiyoborere,ubukungu n'imibereho myiza y'Abaturage.
mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora hanatanzwe ikiganiro cyo kwibohora cyagarutse ku byagezweho mu nkingi y'imiyoborere,iterambere n'imibereho myiza y'Abaturage byumwihariko mu murenge wa Kisaro hagarutswe ku muhanda uturaka base ukagera Gicumbi ugakomeza Nyagatare,hamwe n'ishuri ry'ubuhinzi rifatwa nka kaminuza.
umuyobozi w'Akarere madamu MUKANYIRIGIRA Judith yashimangiye ko Kwibohora ari umwanya mwiza wo kuzirikana ibyagezweho mu myaka 31 ishize ingabo zari iza RPA INKOTANYI zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yasabye abaturage kugira uruhare mu kubibungabunga