Rulindo: Mu kwizihiza Kwibohora32, imiryango 10 yo mu Murenge wa Murambi yashyikirijwe amazu yubatswe n'Ingabo na Polisi
Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 32, mu Karere ka Rulindo hatashywe ibikorwa bitandukanye byagezweho muri uyu mwaka birimo n’amazu atanu yubatse mu buryo bwa 2 in 1 yatujwemo imiryango 10 yo mu Murenge wa Murambi.
Aya mazu yubatswe ku bufatanye bw'Ingabo z'u Rwanda (RDF) na Polisi y'u Rwanda.Igikorwa cyo gutaha aya mazu kikaba cyayobowe na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, ari kumwe n'Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara, Maj. Gen. Alexis Kagame, Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, ndetse n'abandi bayobozi batandukanye.
Aya mazu yubatswe muri gahunda y'inzego z'umutekano zifatanya n’abaturage mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage no gufasha abatishoboye kubona aho kuba heza kandi hatekanye.
Mu ijambo ry'ikaze, Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yashimiye Ingabo z’inkotanyi zabohoye igihugu zikanahagarika Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 Ashimira perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul KAGAME ukomeje kubaka igihugu no guteza imbere Abanyarwanda ashimangira ko byumwihariko mu karere ka Rulindo dushimira Nyakubahwa perezida wa Repubulika waduhaye umuhanda Nyacyonga-Mukoto kuri ubu ugeze kuri 56% ukorwa.
Umuyobozi w'Akarere MUKANYIRIGIRA Judith
Umuyobozi w’Akarere kandi yagaragaje ibikorwa bitandukanye byagezweho muri uyu mwaka birimo ibiro by'Akagari ka Barari mu Murenge wa Tumba, umuyoboro w'amazi wa Rwanyana–Kiruli,ibyumba by’amashuri 4 byubatswe mu murenge wa Shyorongi, laboratoire izafasha abanyeshuri bo mu ishuri ry’isumbuye ry’abakobwa rya Inyange ndetse n'ubwanikiro bw'urusenda bwo mu Murenge wa Buyoga.
Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Albert MURASIRA yashimiye Abaturage b’Akarere ka Rulindo bakomeje kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ashimangira ko iterambere bagezeho ari ikimenyetso kigaragaza ukwibohora nyako.
Minisitiri w'ibikorwa by'Ubutabazi Maj. Gen. Albert MURASIRA
Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Albert MURASIRA kandi yashimiye abaturage ku ruhare bagira mu kubungabunga umutekano ashimangira ko umutekano ari wo shingiro ry'iterambere ry'u Rwanda, asaba abaturage gukomeza kuwusigasira no kurinda ibyagezweho mu myaka 32 ishize igihugu kimaze kibohowe.
Yagize ati: "Umutekano ni wo nkingi y'iterambere. Buri Munyarwanda afite inshingano zo kuwusigasira kugira ngo ibyagezweho bikomeze birindwe kandi bibe ishingiro ry'iterambere rirambye."
Ibirori byo kwizihiza Kwibohora32 mu Karere ka Rulindo byitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Hon. Depite Bitunguramye Diogène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru Ngendahimana Pascal, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru ACP Edmond Kalisa, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Dusabirane Aimable, abagize Inama y'Umutekano Itaguye y'Akarere, ndetse n'abahagarariye urwego rw'abikorera.

























