Rulindo: Hibutswe Imiryango 298 Yazimye Burundu Izize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside Yakorewe Abatutsi, abaturage b’Akarere ka Rulindo bifatanyije n’abayobozi batandukanye ndetse n’inzego z’umutekano mu kwibuka imiryango 298 yazimye burundu kubera Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Ngoma,cyabanjirijwe no gushyingura mu cyubahiro umubiri wabonetse mu kagali  ka Mugote,Umubiri ukaba washyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mvuzo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yavuze ko Jenoside Yakorewe Abatutsi yasize ishenye bikomeye imiryango myinshi muri aka karere. Yagaragaje ko mu Karere ka Rulindo honyine, imiryango 298 yari igizwe n’abantu 1182 yazimye burundu.
Yakomeje agaragaza ko Umurenge wa Ngoma ari wo ufite umubare munini w’imiryango yazimye, aho habarurwa imiryango 81 yazimye burundu muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, ugakurikirwa n’umurenge wa Mbogo hazimye imiryango 57, Rusiga hazima imiryango 41, Shyorongi imiryango 40  Murambi hazimye imiryango 36 mu gihe mu murenge wa  Cyinzuzi hazimye imiryango24.

MUREBWAYIRE Alphonsine ukuriye umuryango IBUKA mu Karere ka Rulindo yavuze ko Kwibuka imiryango yazimye ari ikimenyetso ntakuka kigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igamije kurimbura ubwonko Tutsi. Yagize Ati  “Kwibuka imiryango yazimye ni ikimenyetso ntakuka cyuko Jenoside Yakorewe Abatutsi yateguwe igamije kurimbura Abatutsi burundu. Kuyibuka Nukongera kuyiha agaciro kandi n'inshingano zacu zo kubibuka no kubagarura kw'isi’’

Mu butumwa bwatangiwe muri iki gikorwa, Hon. Bitunguramye Diogene yashimangiye ko Kwibuka imiryango yazimye ari umwanya wo kuzirikana imibereho y’intwaza n’abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, ndetse no gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya rya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko gukomeza kubungabunga amateka no kuyigisha abakiri bato ari imwe mu nzira zikomeye zo kurinda ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.