RULINDO : HEMEJWE AMASEZERANO YO GUHUZA IMIRENGE SACCO YOSE IGAKORA SACCO IMWE Y’AKARERE.
Nyuma y’inteko rusange y’abanyamuryango b’imirenge SACCO zabaye mu bitandukanye mu karere ka Rulindo, kuri uyu wa gatanu abaperezida b’ubuyobozi hamwe n’abacungamutungo b’imirenge SACCO basinye amasezerano yo kwihuza kw’imirenge SACCO, zigakora SACCO imwe y’Akarere.
Umushinga wo guhuza Sacco z’imirenge witezweho kuzagira umumaro munini harimo kuba Sacco izashobora gutanga inguzanyo y’amafaranga menshi ku baturage bakeneye gukora imishinga minini, no kuba umutekano w’amafaranga y’abaturage uziyongera ndetse no koroshya imitangira ya serivisi mu rwego rw’imari.
Banki nkuru y’igihugu igaragaza ko kugeza ubu Sacco z’imirenge zose uko ari 416 zamaze gushyirwamo ikoranabuhanga. Hakaba ari muri urwo rwego hakurikiyeho guhuza za Sacco hakabaho Sacco imwe y’Akarere.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yijeje intumwa za BNR,MINECOFIN,RCA na AMIR ziri gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga ko akarere kazabafasha kuwushyira mu bikorwa mu gihe uzaba watangiye.
Umushinga wo guhuza imirenge SACCO watangiye mu mwaka wa 2018,Kugeza ubu mu gihugu hose hamaze gushyirwaho Sacco y’Akarere 8 umushinga wo gushyiraho Sacco y’Akarere ka Rulindo nawo ukaba waramaze kunozwa.