RULINDO : HARI KUBAKWA INYUBAKO IZAJYA ITUNGANYIRIZWAMO IBIHINGWA BYOHEREZWA MU MAHANGA.

Iyi nyubako iri kubakwa ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga NAEB, binyuze  mu mushinga wa SFVCM ukorera mu Karere ka Rulindo ikaba iri kubakwa mu murenge wa Buyoga aho izajya yifashishwa mu kwita no kumisha umusaruro w'urusenda n'ibitunguru.

Uyu mushinga ukaba uterwa inkunga n’umuryango  mpuzamahanga w’ubutwererane w’abanyakoreya KOICA ari nawo utanga ibikoresho byo kubaka iyi nyubako.

Ubwo itsinda rigizwe n’umukozi ushinzwe gukurikirana umushinga SFVCM madamu DATANASE Umuhire Valentine,umukozi w’Akarere ushinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga NDAYAMBAJE Emmanuel n’umukozi wa KOICA ushinzwe gukurikirana inyubako Mr Heo Cheolho n’umukozi wa  Reserve Force  ifite amasezerano yo kubaka, Rtd Major Didace KARENZI basuraga iyi nyubako mu rwego rwo kureba aho imirimo igeze basanze Kugeza ubu imirimo y’ubwubatsi igeze kuri 20%. 

Bakaba basabye  ko Reserve Force yihutisha imirimo yo kubaka kugira ngo izabe irangiye mu gihe cy'amezi atatu arimbere.