RULINDO: ABASENATERI BASABYE ABOROZI KONGERA UMUSARURO W’IBIKOMOKA KU MATUNGO NO KUNOZA IMICUNGIRE Y’AMATUNGO
Muruzinduko, aba basenateri bagiriye mu karere ka Rulindo rugamije gusura ibikorwa by'ubworozi no kuganira n'abaturage ku iterambere ry'ubworozi basuye ibikorwa bitandukanye by’ubworozi birimo aborozi b’inkoko bo mu Murenge wa Mbogo ndetse basura n’umworozi w’inka ukorera mu Murenge wa Rusiga. Ndetse baganira n’umucuruzi w’ibiryo by’amatungo, ku ruhare rw’uru rwego mu kongera umusaruro w’ubworozi.
Abasenateri bagaragaje ko bishimiye uko abaturage bitabira gahunda z’iterambere, ariko bashimangira ko hakenewe kongera imbaraga mu kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku matungo no kunoza imicungire y’amatungo kugira ngo haboneke umusaruro ushimishije kandi uhoraho.
Nyuma yo gusura ibikorwa by’ubworozi, Hon Senateri Hadidja Murangwa na Hon Dr Frank Habineza baganiriye n’abaturage bo mu Murenge wa Mbogo. Basobanuriye abaturage intego y’uruzinduko rwabo, bagaragaza ko rugamije kumenya uko gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa no kumva ibitekerezo n’ibibazo by’abaturage.
Abaturage bagize umwanya wo kugaragaza ibibazo bahura na byo, cyane cyane ibijyanye n’ubworozi. Bimwe muri ibyo bibazo byahawe umurongo n’inama byahita bikemurwa, mu gihe ibindi byashyikirijwe aba basenateri kugira ngo bazabikurikirane ku nzego bireba.
Mu gusoza uru ruzinduko, aba basenateri bibukije abaturage akamaro ko kwita ku isuku, bagaragaza ko isuku ari imwe mu nkingi z’ingenzi z’ubuzima bwiza n’iterambere rirambye.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu RUGERINYANGE Theoneste yashimiye abasenateri ku ruzinduko bagiriye mu karere ka Rulindo anashimangira ko kazakomeza gufatanya n’inzego zitandukanye mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage.