JADF Rulindo yagaragaje uruhare rw’abafatanyabikorwa mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Akarere

Kuri uyu wa gatanu hateranye Inteko rusange y’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Rulindo (JADF Rulindo), igamije kurebera hamwe uruhare rw’abafatanyabikorwa mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Akarere.

Mu ijambo rye, Perezida wa JADF Rulindo, Padiri Ntirushwa Patrice, yagaragaje ko binyuze mu bufatanye hagati y’Akarere n’abafatanyabikorwa hakozwe ibikorwa bitandukanye byagize uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage ndetse n'AKarere muri rusange

Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zirimo uruhare rw’abafatanyabikorwa n’abikorera mu iterambere ry’Akarere, ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere ndetse n’ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, NST2.

Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana Uwimana Leopold, wari uhagarariye Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, yashimiye abafatanyabikorwa ku ruhare bakomeje kugira mu iterambere ry’Akarere no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yashimangiye ko ubufatanye hagati y’inzego za Leta, abafatanyabikorwa n’abikorera bukomeje kuba inkingi ikomeye mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye no kunoza serivisi zigenerwa abaturage.