Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

RULINDO: HATANGIYE IGIKORWA CYO GUFOTORA ABATURAGE BAZAHABWA INDANGAMUNTU KORANABUHANGA NO KWEMEZA IMYIRONDORO .

 

Iki gikorwa cyatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, RUGERINYANGE Théoneste, ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base, gitangirizwa mu kagari ka Gitare kamwe  mu tugize  murenge wa Base.

Iki gikorwa cyo gufotora kikaba cyakorewe  no mu yindi mirenge irindwi igize Akarere, mu rwego rwo gufasha abaturage kubona Indangamuntu Koranabuhanga izabafasha kubona serivisi zitandukanye mu buryo bwihuse kandi bworoshye.

Mu butumwa yagejeje ku baturage bitabiriye iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana RUGERINYANGE Théoneste, yasobanuye akamaro k’Indangamuntu Koranabuhanga n’uruhare rwayo mu kwihutisha serivisi.

Yasabye abaturage gukomeza kwitabira iki gikorwa no gukangurira bagenzi babo bataraza gufotorwa kwihutira kubikora, kugira ngo bose babashe kubona Indangamuntu Koranabuhanga.

Ubuyobozi bw’Akarere bwongeye kwibutsa abaturage ko kwitabira iki gikorwa ari ingenzi, kuko Indangamuntu Koranabuhanga ari kimwe mu bikoresho bigamije guteza imbere serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga no korohereza abaturage kubona serivisi zitandukanye.

Igikorwa cyo gufotora abaturage kirakomeje mu Mirenge yose igize Akarere, aho abaturage basabwa gukomeza kwitabira iyi gahunda.

Gufotorwa bikorerwa ku rwego rw’Akagari, mu rwego rwo gutanga serivisi ku baturage bose gufotora no kwemeza imyirondoro bizajya bikorwa iminsi yose kuva kuwa mbere kugera ku cyumweru mu rwego rwo gufasha abakozi bataboneka mu minsi y’akazi.