Rulindo: Hangijwe litiro zirenga ibihumbi 22 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro ka miliyoni 94.5 Frw
Kuri uyu wa 9/8/2026 Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo, bufatanyije n’abaturage ndetse n’inzego z’umutekano, bwangije mu ruhame litiro 22,027 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, zari zimaze gufatwa mu mirenge igize Akarere. mu gikorwa cyo kugenzura no kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge cyamaze hafi icyumweru.
Ibi binyobwa byafashwe mu gikorwa cyo kugenzura no kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, hashingiwe ku rutonde rw’ibinyobwa rutemewe rwatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa (Rwanda FDA).
Ibyangijwe bifite agaciro kangana na miliyoni 94,566,200 z’amafaranga y’u Rwanda (94,566,200 Frw).
Abaturage bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko bishimiye ingamba zafashwe zo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bavuga ko kubikumira no kubyangiza bifasha kurinda ubuzima bw’abaturage, cyane cyane urubyiruko.
NTAMABYARIRO Madelene utuye mu murenge wa Buyoga avuga ko izi nzoga zitujiuje ubuziranenge zangije umuryango nyarwanda zihereye ku rubyiruko. yagize ati:” izi nzoga zitujuje ubuziranenge zinyobwa cyane n’abakiri bato ndetse usanga zarabangije ku buryo ntakindi kintu bashobora gukora cyabateza imbere uretse urubyiruko kandi n’abagabo bazinywa usanga mu ngo zabo hahoramo intonganya bikagira ingaruka ku bana kuko usanga abana babo baravuye mu ishuri kubera kutitabwaho n’ababyeyi.
Madelene yakomeje avuga ko ashima abayobozi bafashe icyemezo cyo guca burundu izi nzoga kuko zangizaga ubuzima bw’abantu ndetse zigateza amakimbirane mu miryango akemeza ko aba nawe azakomeza kugira uruhare mu kuzikumira atanga amakuru aho ziri no kubazicuruza ku girango zifatwe zikurwe ku isoko.
NYINAWASE Domithilla avuga ko kubera izi nzoga z’ibyuma zateje ubukene mu miryango zisenya ingo mu gihe hari n’abapfuye kubera kuzinywa, bityo nawe akaba shimira Leta yafashe icyemezo cyo kuzikuraho burundu kuko batabaye ubuzima bw’abaturage benshi.
Abaturage basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Madamu MUKANYIRIGIRA Judith,yavuze ko mu karere ka Rulindo hafunzwe inganda 4 zakoraga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse ko ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’izindi zitandukanye zirimo izumutekano bakoze ubugenzuzi mu mirenge yose hakozwe bwo gushaka abacuruza inzoga zangiza ubuzima bw’abaturage zitwa ibyuma zikaba zarakusanyirijwe mu murenge wa Buyoga aho zangirijwe mu ruhamwe mu rwego rwo gutabara ubuzima bw’Abaturage no kubarinda ibibangiriza ubuzima.yagize ati:” kuva ubu bukangurambaga bwo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bwatangira hafunzwe inganda 4 zakoreraga muri Rulindo ariko kandi ibyo zakoraga ntibyacurizwaga imbere mu karere gusa byajyaga n’ahandi,bikangiza ubuzima bw’abaturage kandi ko hakozwe ubugenzuzi hirya no hino mu mirenge yose byumwihariko muma santeri y’ubucuruzi akomeye harimo santeri ya Bubangu na santeri ya Base zakuwemo ibinyobwa byinshi cyane”.
Umuyobozi w’Akarere MUKANYIRIGIRA Judith yakomeje asaba abaturage gukomeza kwirinda gukora, gucuruza, gukwirakwiza no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Asaba kandi gukomeza gufatanya n’ubuyobozi ku rwanya ibi binyobwa cyane cyane batanga amakuru bakora cyangwa bacuruza ibyo binyobwa, ndetse no kudahishira abica amabwiriza yashyizweho.
Ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byangirijwe mu murenge wa Buyoga aho byari byarakusanyirijwe. Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere tariki ya 10/8/2026 inama nyanama y’Akarere ka Rulindo iza gushyiraho amabwiriza mashya akumira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.



