Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Rulindo: Abakora mu rwego rw’ubuzima bashimiwe ibyakozwe mu myaka ibiri ishize basabwa kurushaho gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza.

 

Mu nama mpuzabikorwa y’ubuzima yahuje abakora mu rwego rw’ubuzima mu karere ndetse n’abafatanyabikorwa Umuyobozi w’Akarere, Madamu MUKANYIRIGIRA Judith, hamwe  n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Bwana MUTAGANDA Theophile,bashimiye abayobozi b’ibigo nderabuzima ndetse n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima ku bikorwa byo kugabanya amadeni y’imiti ibigo nderabuzima byari bifite mu myaka yatambutse. 

Iyi nama mpuzabikorwa y’ubuzima, yarigamije  igamije gusuzuma ibyagezweho mu rwego rw’ubuzima mu myaka ibiri ishize no kurebera hamwe ingamba zo kurushaho kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi n’abakozi batandukanye bakorera mu rwego rw’ubuzima, barimo uhagarariye umufatanyabikorwa Health Builders, abayobozi b’ibitaro bya Kinihira na Rutongo, ndetse n’abayobozi b’ibigo nderabuzima byose byo mu Karere ka Rulindo. Hanatumiwemo uhagarariye Rwanda Medical Supply, Bwana Gaspard.

Mu biganiro byaranze iyi nama, hasuzumwe ibikorwa byagezweho mu myaka ibiri ishize, hagaragazwa ibyiza byakozwe ndetse n’ibikiri imbogamizi bikwiye gukorwaho kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zikomeze kunozwa no gutangwa ku buryo bunoze.

Ubuyobozi bw’Akarere bwashimiye abayobozi b’ibigo nderabuzima byabashije kwishyura burundu amadeni yari afite, ndetse bushimira n’ibindi bigo byagabanyije amadeni y’imiti. 

Ubuyobozi bwagaragaje ko izi ntambwe ari ingenzi mu gukomeza imikorere myiza y’ibigo nderabuzima no kubaka ubushobozi bwo gutanga serivisi nziza ku baturage.

Ubuyobozi bw’Akarere bwashimiye uruhare rw’umufatanyabikorwa Health Builders mu guteza imbere urwego rw’ubuzima, cyane cyane mu bikorwa bigamije gushyigikira serivisi z’ubuvuzi no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Madamu MUKANYIRIGIRA Judith, yasabye abitabiriye inama kurushaho kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Yabasabye gukangurira abaturage kwirinda kunywa ibyo binyobwa, ndetse no kwita ku buryo bwihariye ku buvuzi bw’abaturage bagaragaza ibibazo by’ubuzima byatewe no kubinywa.

Inama mpuzabikorwa y’ubuzima yasojwe hasabwa abakora mu rwego rw’ubuzima gukomeza ubufatanye, kunoza imikorere no gushyira imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage, hagamijwe gutanga serivisi z’ubuzima zinoze.