RULINDO: ABAGORE BIYEMEJE KUGIRA URUHARE MU KUBAKA UMURYANGO USHOBOYE KANDI UTEKANYE.
Mu nama Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rulindo, abagore bahagarariye abandi biyemeje gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere umuryango no kuzamura iterambere ry’umugore.
Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umugore mu kubaka umuryangoutekanye kandi ushoboye.”Yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo,Madamu MUKANYIRIGIRA Judith, ari na we wari Umushyitsi Mukuru, hamwe n’abagize inzego z’umutekano, bamwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa b’Akarere.
Mu kiganiro cyatanzwe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rulindo, Madamu NGARUYIMANZI Diane, yagaragaje ibyakozwe mu myaka itanu ishize mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko mu guteza imbere imibereho n’iterambere ry’umuryango ndetse no kongerera ubushobozi abagore.
Yagaragaje ko uruhare rw’umugore mu iterambere ry’umuryango n’igihugu rukomeje kwiyongera, ashimangira ko abagore bakwiye gukomeza gukorera hamwe, kugira uruhare mu gufata ibyemezo no gushyira imbaraga mu bikorwa bibateza imbere ndetse n’imiryango yabo.
Abitabiriye inama kandi bahawe ikiganiro ku matora y’inzego zegerejwe abaturage ateganyijwe mu mezi ari imbere,cyatanzwe n’uhagarariye Komisiyo y’Amatora mu Ntara y’Amajyaruguru. Yasabye abagore gukomeza kwitabira ibikorwa by’amatora no kugira uruhare rugaragara mu nzego z’imiyoborere, haba mu gutora no mu kwiyamamaza ku myanya itandukanye.
Muri iyi nama habayeho kandi kungurana ibitekerezo ku nsanganyamatsiko y’umunsi, aho abitabiriye bagaragaje ibibazo bikigaragara bibangamiye n’imibereho myiza y’umuryango, baganira ku buryo byakemuka ndetse n’uruhare rw’abafatanyabikorwa mu gushakira ibisubizo ibyo bibazo.
Abitabiriye bagaragaje ko ubufatanye hagati y’abagore, inzego z’ubuyobozi, inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage muri rusange ari ingenzi mu kubaka imiryango itekanye, ifite ubushobozi kandi ishobora kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’Akarere n’igihugu muri rusange.
Inama yasojwe n’igikorwa cyo gusinyana imihigo hagati ya ba Mutimawurugo n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Madamu MUKANYIRIGIRA Judith, aho biyemeje gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere imiryango, kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza no kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere.
Iyi mihigo ikaba ari igaragaza ubushake bw’abagore ba Rulindo bwo gukomeza kuba abafatanyabikorwa b’ingenzi mu kubaka umuryango utekanye, ushoboye kandi uharanira iterambere rirambye.