Abadepite Basuye Ibikorwa by’Ubuhinzi n’Iterambere ry’Abaturage mu Murenge wa Tumba
Kuri uyu wagatatu, Abadepite bari mu ngendo rusange zigamije gusura ibikorwa bijyanye no kongera umusaruro w’ubuhinzi no kureba uruhare rwabyo mu iterambere ry’abaturage, basuye Umurenge wa Tumba.
Uru ruzinduko rwatangiriye mu biganiro byahuje Abadepite n’abakozi b’Umurenge wa Tumba hamwe n’abavuga rikumvikana bo muri uwo murenge, baganira ku rwego rw’iterambere ry’ubuhinzi, ibimaze kugerwaho ndetse n’imbogamizi zikigaragara mu rwego rwo kurushaho kuzamura umusaruro n’imibereho myiza y’abaturage.
Nyuma y’ibyo biganiro, Abadepite basuye ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi n’abaturage bamaze kwiteza imbere babikesha ubuhinzi. Basobanuriwe uburyo abahinzi bakoresha uburyo bugezweho bwo guhinga, kongera umusaruro no gutunganya umusaruro nyuma y’isarura kugira ngo wongererwe agaciro ndetse ubafashe kubona inyungu zisumbuyeho.
Mu biganiro bagiranye n’abahinzi n’abatunganya umusaruro w’ubuhinzi, Abadepite bishimiye intambwe abaturage bamaze gutera mu kwihaza mu biribwa no kwiteza imbere binyuze mu bikorwa by’ubuhinzi. Banagaragaje ko ubuhinzi bukomeje kuba inkingi y’iterambere ry’ubukungu bw’imiryango myinshi, basaba abaturage gukomeza gukoresha neza amahirwe ahari no kwitabira gahunda za Leta zigamije kongera umusaruro.
Nyuma yo gusura ibyo bikorwa, Abadepite bagiranye ikiganiro rusange n’abaturage bo mu Murenge wa Tumba. Muri icyo kiganiro, bagarutse kuri gahunda zitandukanye za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, banasobanura uruhare rw’inzego zitandukanye mu kubafasha kugera ku iterambere rirambye.
Abaturage bahawe umwanya wo kugaragaza ibitekerezo byabo no kubaza ibibazo bibareba mu mibereho yabo ya buri munsi. Abadepite bakiriye ibyo bibazo, batanga ibisobanuro kuri bimwe, ndetse basezeranya gukurikirana ibikeneye ubuvugizi kugira ngo bibonerwe ibisubizo binyuze mu nzego zibishinzwe.
Abaturage bashimiye uru ruzinduko rw’Abadepite, bavuga ko rubahaye umwanya wo kugaragaza ibibazo n’ibyifuzo byabo no kungurana ibitekerezo ku ngamba zo gukomeza guteza imbere ubuhinzi n’imibereho myiza yabo.
Uru ruzinduko ni kimwe mu bikorwa bigamije kwegera abaturage, gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta no kumenya ibikenewe kugira ngo iterambere rikomeze kugera kuri bose.




