Rusiga: Abibumbiye muri Duteraninkunga barashimirwa intambwe bateye nyuma yo gusoza Mvura Nkuvure

Ubwo u Rwanda rwizihizaga imyaka 25 rumaze rukorana n’igihugu cy’u Buholandi mu rwego rw’ubutabera, abafatanyabikorwa (Amambasade, sosiyete sivire n’abaterankunga) ba Guverinoma y’u Rwanda bagiye basura ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu byagezweho muri iyi myaka 25 ishize.

Habayeho no gutanga ubuhamya ku bafashijwe n’ubu bufatanye bw’ibihugu byombi, by’umwihariko ku nkingi z’ubutabera bugera kuri bose, ubutabera bunoze ndetse n’ubwiyunge.

Akarere ka Rulindo ni kamwe mu turere 11 mu gihugu turimo gahunda ya Mvura Nkuvure mu mu renge wa Rusiga. Kuva mu mwaka wa 2019, amatsinda 21 amaze gusoza ibiganiro muri gahunda ya Mvura Nkuvure ni ukuvuga abagera kuri 315 bashoboye kwitabira iyi gahunda.

Ku itariki ya mbere Kamena 2021, abo baterankunga basuye Umurenge wa Rusiga, ho mu Karere ka Rulindo, birebera kandi biyumvira ubuhamya bw’abaturage bitabiriye ibiganiro bya Mvura nkuvure barimo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, abkoze ibyaha bya jenoside bafunzwe bakaba bararangije ibihano n’abagore bafite abagabo bafungiye ibyaha bya jenoside. Aho aba batangabuhamya bavuga koi bi biganiro byabubatse mu rugendo rw’isanamitima no mu bumwe n’ubwiyunge.

Gasanganwa M.Claire umuyobozi  w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, mu ijambo rye ryo guha ikaze abasuye gahunda ya Mvura Nkuvure n’umusaruro wayo mu kwizihiza iyi myaka 25 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Ubuholandi, yashimangiye ko Mvura Nkuvure yaziye igihe kandi ko itanga umusaruro ufatika mu isanamitima n’isanamibanire. Avuga ko kuba umufatanyabikorwa wa gahunda nk’iyi yubaka umuryango nyarwanda, ahaguruka akaza gusura ibikorwa mu midugudu kandi agasanga bikorwa neza ari ishema ku karere no ku gihugu muri rusange. 

Umuyobozi  w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, yashimiye kandi abashoje ibiganiro mu matsinda ya Mvuvure Nkuvure bahisemo kwibumbira muri koperative bise Duteraninkunga, abashimira ubutwari bagize bwo gukomeza kwimakaza amahame ya Ndi Umunyarwanda binyujijwe mubyo bungukiye muri Mvura Nkuvure, abasaba ko baba umusemburo w'ubumwe, ubwiyunge n'amahoro arambye aho batuye.

Koperative Duteraninkunga ni itsinda rigizwe n’abasoje ibiganiro bya Mvura Nkuvure ku itariki ya 12 Kanama 2019. Bakaba barimo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri 1994; abagize uruhare mu kwangiza imitungo; abashakanye n’abakoze jenoside; abafunguwe bari bafungiwe ibyaha bya jenoside ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Bakimara gusoza gahunda ya Mvura Nkuvure, nk’uko bitangazwa n’ubahagarariye Dusengimana Marie Jeanne, basanze ari ngombwa ko bakwiye gukomeza kuba hamwe bagafatikanya kwibukiranya amahame ya Mvura Nkuvure agamije kwimika indanga gaciro ziboneye: kubahana, gufashanya, gusenyera umugozi umwe, no kunga ubumwe nk’abanyanrwanda. Nibwo biyemeje kujya bakomeza guhura mu itsinda bise Duteraninkunga. Batangira bari 16 gusa ariko nyuma yaho umusaruro w’ubufatanye usakaye kubandi, itsinda ryagiye ryaguka, rigenda rikurura abandi buhoro buhoro, kuri ubu rikaba rigizwe n’abantu 60, barimo 16 basoje Mvura Nkuvure n’abandi 44 baje bakuruwe n’ubuhamya n’umusaruro babona. 

Umuyobozi wungirije uhagarariye  igihugu cya Suwede mu Rwanda, Wedekull Christina, ni umwe mubari baje gusura ibikorwa bya Mvura Nkuvure, yashimiye cyane abibumbiye muri iri tsinda rya Duteraninkunga. Yashimye ubutwari n’umurava bagaragaje banga guheranwa n’amateka, ubu bakaba barababariranye kandi bagafatanya urugendo rw’iterambere ry’ubukungu iwabo aho batuye.

Wedekull yagize ati: “Muri intwari kandi muri indashyikirwa… Mwanyuze mu bihe byabashenguye umutima, amateka ashaririye, ariko ubutwari bwanyu bwabashoboje guhagarara, kubabarira, no kugira icyizere cy’ejo hazaza, kuri njye muri intwari

Nzaramba Lucie, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa gahunda ya Mvura Nkuvure ku rwego rw’igihugu,  avuga ko hari amatsinda menshi yagiye asoza Mvura Nkuvure yagaragaje ubushake bwo gukomeza kwihuza. Avuga ko ari ikintu kiza ko iyo abanyuze mu mastinda ya Mvura Nkuvure bakomeje guhura biba umusanzu ukomeye wo gusigasira indangagaciro z’abanyarwanda, no kubaka amahoro arambye.

Gahunda ya Mvura Nkuvure ni imwe muri gahunda n’ibikorwa biterwa inkunga n’Abaholandi mu Rwanda guhera mu myaka ya 2005 mu turere twa Gicumbi na Bugesera. Guhera mu mwaka wa 2013 ubwo hashyirwagaho ikigo kihariye gishinzwe iyi gahunda ya Mvura Nkuvure, nibwo yagiye igezwa mu tundi turere dutandukanye ifasha cyane cyane abaturage mu midugudu aho batuye muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge. Mu mwaka wa 2019 itangira no gukorera muri gereza hagamijwe gutegura abafunzwe benda kurangiza ibihano bakatiwe, kugira ngo babategure gusubira mu midugudu bakomokamo kandi bakoreyemo ibyaha.