Guverineri Nyirarugero yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Karere ka Rulindo

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Mata 2021, yagiriye uruzinduko rw'akzi rw'umunsi umwe mu karere ka Rulindo, aho yasuye ibikorwa bitandukanye bya Entreprise Urwibutso birimo iby’ubuhinzi, ubworozi, inganda zitunganya umusatruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’amashuri, byose biherereye mu Murenge wa Bushoki, Akagari ka Nyirangarama.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, yashimye uburyo uyu mushoramari akomeje guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ari nako agira uruhare runini mu kuzamura imibereho y’abaturage batuye mu gace akoreramo ibikorwa bye.

Yagize ati, Turashima uburyo Entreprise Urwibutso ikomeje gukataza mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, cyane cyane ku bijyanye no kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, bityo ugashobora koherezwa ku isoko mpuzamahanga. Ibi kandi na none bikajyana no gutanga akazi ku baturage batuye muri kano gace, bityo bikagira uruhare runini mu kuzamura imibereho yabo, ni umufatanyabikorwa mwiza wa Leta.

Guverineri Nyirarugero yavuze kandi ko hari ibikorwa bitandukanye bya Entreprise Urwibutso, bishobora gufatirwaho urugero ndetse bikaba byakorerwa mu tundi turere tugize Intara y’Amajyaruruguru, aho yatanze urugero rw’ubuhinzi bw’imizabibu, budakunze kuboneka henshi mu Rwanda.

Nyuma yo gusura ibikorwa bya Entreprise Urwibutso, GuverIneri Nyirarugero yagiranye ibiganiro n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Rulindo, Abayobozi b’amashami mu Karere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge.

Ibiganiro byibanze kugaragarizwa imiterere y'Akarere, cyane ko ari inshuro ya mbere asuye Akarere kuva yaba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru; ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo; uko Akarere gahagaze mu iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri no mu ikemurwa ry'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.

Nyuma yo kugaragarizwa ishusho rusange y’Akarere, Guverineri yashimye ibimaze gukorwa, asaba abayobozi gukomeza kwita ku nshingano, gukemura ibibazo by'abaturage no gukorera ku gihe.  Yabasabye kandi gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi no kuwushakira isoko. Yabasabye kandi gukomeza gutahiriza umugozi umwe hagamijwe guteza imbere umuturage.

Guverineri Nyirarugero yasabye abayobozi gukomeza ibikorwa bya buri munsi bakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, no gukomeza kubishishikariza abaturage.