Mbogo: Hatangijwe igeragezwa ry’ubuhinzi bw’inkeri ziturutse mu Buholandi zo mu bwoko bwa Bravura

Kuri uyu wa 05 Gashyantare, 2020 mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Mbogo, Akagari ka Bukoro mu gishanga cya Bahimba, hatangijwe igeragezwa ry’ubuhinzi bw’inkeri zo mu bwoko bwa Bravura zaturutse mu gihugu cy’Ubuholandi. Iki gikorwa cy’igeragezwa ry’ubuhinzi bw’inkeri cyatewe inkunga na AGRITERA mu mushinga wa Hort Invest bakorana na koperative COVAMABA (Cooperative de Valorisation du marais de Bahimba) ikorera mu gishanga cya Bahimba.

Nk’uko byasobanuwe nUmujyanama w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Bwana Ntaganda Peter, iri geragezwa ry’inkeri zo mu bwoko bwa Bravura rije gukorerwa mu Karere ka Rulindo, nyuma y’uko umwaka ushize zageragerejwe mu Turere twa Rutsiro na Muhanga zigatanga umusaruro ushimishije. Uyu mwaka rero igeragezwa rikaba rikomereje mu Turere 5 aritwo Rulindo, Muhanga, Rwamagana, Rutsiro na Karongi, ku buso bwa hegitari 1.5 haterwe imbuto ibihumbi 70.

Nyuma y’igeragezwa nihaboneka umusaruro ushimishije, bikagaragara ko i izo nkeri zishimiye ubutaka n’ikirere cyacu, abaturage bazashishikarizwa kuzihinga dore ko ku mwaka mu Rwanda hatumizwaga hanze y’igihugu toni zigera kuri 200 z’inkeri zifashishwa mu gukora ibicuruzwa bitandukanye. Ubu buhinzi rero buzafasha abaturage bacu kubona ifaranga ndetse n’inganda zacu zibone umusaruro zitunganya, bitume bimwe mu bicuruzwa bigera ku isoko bidahanitse ibiciro.

Umushoramari SINA Gerard wari witabiriye iki gikorwa cyo gutangiza igeragezwa ry’ubuhinzi bw’inkeri zo mu bwoko bwa Bravura yashishikarije abaturage gukorera neza izo nkeri, zikazatanga umusaruro, abasaba kudacika integer kuko inkeri zabo zitazigera zibura isoko kuko akenera izo gukoramo umutobe, confiture, yaourt, savon liquid n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bwana Mulindwa Prosper wari uhagarariye Akarere, yashimiye umufatanyabikorwa AGRITERA ubufatanye badahwema ku garagaza mu iterambere ry’ubuhinzi bwa Rulindo.  Yasabye abahinzi kwita ku bihingwa byabo, bagakurikiza inama bagirwa n’aba agronome hamwe n’abafashamyumvire mu buhinzi, bagasura ibihingwa mu murima, bakabikurikirana igihe hagaragaye mo uburwayi bagahita babimenyesha aba agronome bagafatanya gushakisha igisubizo mu nzira za vuba. Yongeyeho ko Akarere ka Rulindo kashyize imbere gushyigikira ubuhinzi bw’imboga n’imbuto n’indabo, aho mu Karere hubatswe chambres froides 6 zizajya zifasha abaturage kubika umusaruro mu gihe hategerejwe ko ugezwa ku isoko mpuzamahanga.

Imbuto z’inkeri zisarurwa nyuma y’imisni 90 zitewe, kandi zigasarurwa mu gihe cy’amezi 7 kugera ku 8, inshuro 2 mu cyumweru. Mu karere ka Rulindo, ikilo cy’inkeri kigura amafaranga 800, igihe zeze neza, uyu musaruro ufasha abaturage kubona amafaranga nabo bagatera imbere.