Hashojwe ubukangurambaga bw'iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa, abaturage bibutswa ko kurwanya ihohoterwa ari igikorwa gihoraho

Ku itariki ya 10/12/2020 hashojwe ubukangurambaga bw'iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: "Twubake umuryango uzira ihohoterwa".

Igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Gasanganwa Marie Claire, Umuyobozi wa Police Station ya Shyorongi AIP Muneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngoma, abayobozi mu byiciro bitandukanye bo mu Murenge wa Ngoma n'abaturage b'Umurenge wa Ngoma.

Ibirori byaranzwe n'ubuhamya bw'umwe mu miryango yavuye mu makimbirane, ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa bwatanzwe n'urubyiruko binyuze mu muvugo n'ibishushanyo bisobanuye.

Ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku gusobanura ihohoterwa, amoko y'ihohoterwa, ingaruka z'ihohoterwa mu miryango n'uruhare rw'abagize umuryango mu mikoreshereze y'umutungo hagamijwe kwirinda ihohoterwa.

Abitabiriye basabwe kwimakaza ibiganiro mu miryango yabo, kwita ku burere bw'abana, kudahishira icyaha cy'ihohoterwa no kwirinda kunga uwahohotewe n'uwamuhohoteye. Bibukijwe kandi uburyo bwo gufasha uwahohotewe babungabunga ibimenyetso kandi bihutira kumugeza kuri Isange One Stop Center.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Gasanganwa Marie Claire yibukije abaturage ko n’ubwo iminsi 16 yasojwe ubukangurambaga bukomeje anakangurira ababyeyi kwita ku burere n'uburezi bw'abana barinda icyabakura mu ishuri, kurwanya amakimbirane no kwirinda ibiyobyabwenge n'ibindi byahungabanya umuryango.

Ku bufatanye na SNV, igikorwa cyashojwe imiryango yavuye mu makimbirane na bamwe mu bakobwa babyaye bakiri bato bahabwa imbabura 22 zirondereza ibicanwa n'isabune yo kubafasha kunoza isuku mu miryango yabo.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa ikiremwa muntu muri rusange ni inzitizi ikomeye kandi ibangamiye uburenganzira n’umutekano w’ikiremwa Muntu, bikabangamira iterambere ry’abagore n’abakobwa ku buryo bwihariye.