Bushoki: Bakanguriwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Kuri uyu wa gatatu tariki 09 Ukuboza mu Murenge wa Bushoki hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa. Ni igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Muri iki gikorwa hagarutswe ku nsanganyamatsiko igira iti: "Twubake umuryango uzira ihohoterwa rishingiye ku gitsina."

Ubu bukangurambaga bwitabiriwe  n'umuyobizi w'Akarere ka Rulindo Bwana Kayiranga Emmanuel, Umuyobozi wa Centre Marembo Madame Nsabimana Nicolette n'urubyiruko rwa Centre Marembo n’itsinda ryaturutse mu Intwari FC bayobowe na Bwana Celestin Ntawuyirushamaboko.

Ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi wa Centre Marembo Madame Nsabimana Nicolette bwagarutse ku kwibutsa abaturage ko iyo umwana yasambanyijwe aba afunguye inzira y'ubukene mu muryango, inzira y'indwara zitandukanye, inzira yo gutwita imburagihe, inzira y'ubujiji no guta ishuri n'inzira y'uruhuri rw'ibibazo. Yasabye ababyeyi kwita ku burere bw'abana babo, kwirinda amakimbirane mu muryango no kubahiriza uburenganzira bw'umwana.

Urubyiruko rwasabwe kwitwara neza no kunyurwa na bike babasha kubona mu miryango yabo, bakirinda irari ry'ibintu n'imitego y'ababashuka.

Umuyobozi w'Akarere yibukije ko gukumira ihohoterwa no kurirwanya buri wese agomba kubigiramo uruhare. Yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe, igihe hakozwe icyaha cyo guhohotera bagafasha inzego z'ubutabera kubona amakuru; kwirinda gukarabya uwahohotewe ataragezwa kwa muganga no kugeza uwahohotewe kuri Isange One Stop Centre kugira ngo ahabwe ubufasha bwihuse.

Yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n'ubusinzi kuko akenshi biba intandaro yo guhohotera abagore n'abakobwa.

Abaturage bishimiye ubutumwa bahawe biyemeza ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.