Isibo yahize izindi mu Karere yagabiwe inka

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 05 Ukuboza 2020, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo yashyikirije inka y’ingororano Isibo yo Gukunda umurimo, ibarizwa mu Murenge wa Cyungo, Akagari ka Rwiri, Umudugudu wa Kabanda, yabaye Indashyikirwa kuko yahize  andi masibo yose mu bikorwa bitandukanye.

Iki gikorwa cayhurirranye no kwizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubwitange.

Isibo Gukunda umurimo yashimiwe ko yakoze ibikorwa bitandukanye birimo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku baturage bose, kurwanya imirire mibi buri rugo rutera ibiti 3 by’imbuto ziribwa ndetse na kayote, buri rugo rworoye itungo rigufi, buri rugo rufite umurima w’imboga kandi zigaburirwa abagize umuryango, buri rugo rufite umuriro w’amashanyarazi, buri mwana ubarizwa muri iyi sibo azigamirwa mu itsinda kandi aba afite intego y’icyo azakoresha ayo mafaranga abifashijwemo n’ababyeyi be, abatuye isibo buri wese afite udupfukamunwa kandi tudatizanywa, buri muturage winjiye cyangwa usohotse mu isibo arabarurwa, akandikwa mu gitabo kandi hakagaragazwa n’impamvu y’urugendo rwe, bafite ikimina bazigamamo amafaranga yo kugoboka umurwayi warembye utabashije kugera kwa muganga, moto ikamutwara, ababyeyi batuye isibo bagomba kuboneza urubyaro bose bari muri gahunda yo kuboneza urubyaro, ababyeyi batuye isibo iyo batwite bipimisha inda inshuro enye kandi ku gihe gikwiye, imiryango 2 yabanaga mu makimbirane yarigishijwe iyavamo, ubu ibanye neza, ibikorwa n’inama bikorerwa mu isibo bafite ikaye babyandikamo.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Kayiranga Emmanuel, yashimiye ibyakozwe n’Isibo yo Gukunda umurimo, asaba n’andi masibo kuyiftiraho urugero ndetse agakora n’ibindi bikorwa biteza imbere umuturage, aho yavuze ko ibikorwa byiza byakozwe n’isibo yo Gukunda umurimo ari urugero rwiza rw’ibishoboka.  

Yashimiye kandi abantu bose bakora ibikorwa by’ubwitange n’ubukorerabushake barimo abayobozi b’imidugudu, ba Mutwarasibo, Abajyanama b’ubuzima, Abajyanama b’Utugari, Imirenge n’Akarere, aba Croix-Rouge n’abandi bose bakora nta gihembo bategereje. Yagize ati “Turashishikariza buri wese kwitabira ibikorwa by’ubwitange kuko bigaragara ko byatugeza kuri byinshi nk’abaturage ndetse n’igihugu.”

Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwitange wizihijwe mu Rwanda ku nshuro ya karindwi hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti “Twese hamwe ntacyo tutageraho dukoresheje Ubwitange /Ubukorerabushake.’’