Ngoma: Hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’abantu Bafite ubumuga, bashimirwa uruhare bagira mu kwiteza imbere

Kuwa 3/12/2020 mu Karere ka Rulindo hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga, bishimira intambwe bamaze gutera mu kwiteza imbere. Mu rwego rw'Akarere  uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Ngoma. Umuyobozi w' Akarere ka Rulindo Bwana KAYIRANGA Emmanuel yifatanyije n’abaturage mu kwizihiza uwo munsi.    

Umunsi mukuru watangijwe n'igikorwa cyo kumurika ibyo abafite ubumuga bagezeho birimo ibikorwa by’ubukorikori, ubudozi n’ububoshyi. Nyuma y’imurikabikorwa hakinwe ikinamico ikubiyemo inyigisho zigaragaza uburyo abantu bafite ubumuga bahezwa kandi bagasuzugurwa kandi hari byinshi bashoboye gukora.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere KAYIRANGA Emmanuel yashimiye ubuyobozi bwiza bw’igihugu cy’u Rwanda burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME, kuba abantu bafite ubumuga barakuwe mu bwigunge no mu kato bahabwaga, ubu bakaba bafite ijambo, batagihamagarwa ya mazina yabateshagaagaciro akabatera ipfunwe, nka kiragi, gicumba, kajorite, kaboko, n’andi menshi ashingiye ku bumuga bafite.

Umuyobozi w’Akarere yibukije abaturage ko umuntu ufite ubumuga nawe ari uw’agaciro kandi ko nawe ari umuntu ugomba icyubahiro, kandi ko iyo afashijwe abasha kugera kuri byinshi.

Yagize ati: “Abantu bafite ubumuga bafite ubushobozi n’impano zitandukanye, tubashyigikire bazagera kuri byinshi. Ibikorwa bamuritse bigaragaza ko bafite impano n’ubushobozi muri bo.” Yasabye ababyeyi n’abaturanyi gutera ingabo mu bitugu abantu bafite ubumuga bakabafasha kwifasha kuko nabo bagaragaza ko hari byinshi bashoboye gukora kandi bibateza imbere.

Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, mu Karere ka Rulindo, Ugwaneza Norbert yashimiye Ubuyobozi bwiza bw’igihugu bukomeje kwita ku bantu bafite ubumuga, bakavuzwa, bagafashwa kwibumbira muri koperative kandi bakaba batagihezwa mu bikorwa byose. Yashimye kandi intambwe abafite ubumuga bamaze gutera, kuko amategeko abarengera, bakaba batagihutazwa babifashijwemo n’ubuyobozi.

Muri ibi birori bahayemo igikorwa cyo kuremera abafite ubumuga aho imiryango 10 y’abantu bafite ubumuga yahawe ibyo kurya n’isabune zo kubafasha kunoza isuku mu miryango yabo.  

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga byahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ishize uyu munsi wizihizwa mu Rwanda, hakatwa gateau yo kwishimira iterambere n’ubuvugizi bakesha Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD).

Insanganyamatsiko y’uyu munsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga yagiraga iti: "Duteze imbere serivisi z’ubuvuzi no guhangana n’ibyorezo ku bantu bafite ubumuga".