Murambi : hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa abaturage basabwa gutangira amakuru ku gihe

Ku wa 25 Ugushyingo 2020 hirya no hino mu Karere ka Rulindo hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hazirikanwa  insanganyamatsiko igira iti: “Twubake umuryango uzira ihohoterwa.”

Ku rwego rw’Akarere ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Murenge wa Murambi, Akagari ka Bubangu, aho abaturage bahawe ubutumwa bubashishikariza kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi n’aho bibaye bagatangira amakuru ku gihe, bakirinda kunga uwahohoteye n’uwahohotewe.

Ibiganiro abaturage bahawe byibanze ku gusobanura amoko y'ihohoterwa, uruhare rw'abagize umuryango mu mikoreshereze y'umutungo hagamijwe kwirinda ihohoterwa, Itegeko rikumira rikanahana ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'uburyo bwo kubungabunga ibimenyetso by’uwahohotewe n’uruhare rw'umugabo mu gukumira no kurwanya ihohorerwa rishingiye ku gitsina.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madame GASANGANWA Marie Claire yasabye buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, bakarinda urubyiruko rurimo guhohoterwa n’abakuze bakabatera inda, abasaba kujya batangira amakuru ku gihe, bakirinda guhishira abashuka abana b’abakobwa kuko usangaakenshi bibagiraho ingaruka, bagatwara inda imburagihe, bagata ishuri, bagahura n’uburwayi bukomoka kuri izo nda batwaye bakiri bato n’izindi ngaruka zitandukanye.

Muri ubu bukangurabaga, hakozwe urugendo rwo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe ku wa 25/11/2020 biteganyijwe ko buzasozwa ku wa 10/12/2020.