Abafatanyabikorwa barasabwa gukorera muri gahunda ya “Tujyanemo”

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rulindo mu iterambere bibumbiye mu ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF) bakora ibikorwa byo guteza imbere ubuzima n'imibereho myiza basabwe gukorera muri gahunda ya “Tujyanemo”: aho umufatanyabikorwa akora ibikorwa biri muri gahunda y’ibikorwa (action plan) ye afatanyije n’abakozi bose b'Akarere bireba kugira ngo abo bakozi bazagire uruhare mu ikurikirana bikorwa ry'ibyo bikorwa, bigakomeza kuramba n’igihe 8umufatanyabikorwa yaba atagihari.

Ibi abafatanyabikorwa babisabwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abafatanyabikorwa bakora ibikorwa byo guteza imbere ubuzima n'imibereho myiza "Social Cluster" yabaye kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2020 mu cyumba cy’inama kuri Nyirangarama.

Muri iyi nama abafatanyabikorwa bagararijwe ibibazo abaturage bafite bikeneye ubufatanye mu gushakirwa ibisubizo byiza kandi birambye bifasha umuturage wa Rulindo murugendo rwe mu iterambere.

Bimwe mu bibazo abafatanyabikorwa basabwe kugiramo uruhare mu kubikemura harimo : Kwita ku bafite ubumuga bunganirwa mu bikorwa by'ubuvuzi, guhugurwa ku mategeko abarengera, kubabonera insimburangingo n'inyunganirangingo; gufasha abaturage bakennye bakeneyeye ubuvuzi na Mutuelle de santé; kubaka ibikorwa remezo by'ubuzima (poste de santé, Maternity and Laboratories); kunganira Leta mu kubaka amashuri, kubonera abana intebe zo kwicaraho mu mashuri; guteza imbere ibigo mbonezamikurire (ECDs); guherekeza abantu bo mu cyiciro cya 1 & 2 mu rugendo rwo kuva mu bukene; guteza imbere no gukurikirana imikorere y'umugoroba w'Umuryango; gusubiza mu buzima busanzwe abagororewe i Wawa; gukangurira abaturage no kubafasha kubona no gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba; gukangurira abaturage kwitabira gukoresha amashyiga arondereza ibicanwa.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame GASANGANWA Marie Claire yashimiye abafatanyabikorwa ubwitange n’uruhare bagira mu iterambere ry’Akarere, abasaba gukomeza gutahiriza umugozi umwe, abafatanyabikorwa bakora muri domaine imwe bagakorera hamwe kandi bakuzuzanya kuko ari byo bizafasha umuturage wa Rulindo mu iterambere, abibutsa ko ubufatanye bw’abakozi b’Akarere ari ntasimburwa kuko aribo baba bagomba gukurikirana ibyakozwe n’igihe umufatanyabikorwa yaba atagihari ibyo bikorwa bigakomeza kugirira akamaro umuturage.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro itandukanye ishingiye kuri gahunda ya "Tujyanemo" aho abafatanyabikorwa bazasangizwa DDS n'imihigo y'Akarere bakagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo bafatanyije n'abakozi b'Akarere babifite mu shingano.