Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basuye Akarere baganira n’abaturage

Kuri uyu wa 02 Ugushyingo 2020 Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Hon. Depite Mukayijore Suzanne na Hon. Depite Uwingabe Solange, bayobowe na Hon. Depite Professeur Munyaneza Omar basuye Akarere, baje mu ruzinduko rw’iminsi 5 aho bazasura abaturage bo mu Mirenge ya Kisaro, Buyoga na Cyinzuzi, bakaganira nabo, bakakira ibitekerezo, ibyifuzo n'ibibazo byabo, ahakenewe ubuvugizi bakazabubakorere.

Uru ruzinduko rwari rugamije kugenzura bimwe mu bikorwa bya Guverinoma birimo ibikorwa byo kurwanya COVID19 mu Karere, ibikorwa byo kubaka amashuri kuburyo budasanzwe hagamijwe guca ingendo ndende n'ubucucike mu mashuri ndetse n'uko itangira ry'amashuri rihagaze; kureba ibikorwa by'ubuhinzi  n'ubworozi hibandwa, ku kugenzura uko Ministeri y'ubuhinzi n'ibigo biyishamikiyeho  bikorana n'abahinzi mu kwegerezwa inyongeramusaruro; kugenzura ishyirwamubikorwa ry'itegeko riha uburenganzira ibigo nderabuzima kuba abanditsi b'irangamimerere; kugenzura ibikorwa Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta yari yaragaragaje ko byadindiye, kugenzura uburyo abaturage bitabira Gahunda ya Ejo Heza, Ubwizigame bw’igihe kirekire no kureba aho ibibazo byagejejwe ku badepite  mu kwezi kwa mbere 2020 (ubwo baheruka gusura Akarere) bigeze bikemurwa.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko Abadepite bagiranye ibiganiro n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere, Abahagarariye inzego z'umutekano zikorera mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge n'abayobozi b'ibigo by'amashuri bahagarariye abandi. Ibiganiro byibanze ku bikorwa byakozwe n'Akarere mu kurwanya COVID19, imyiteguro y'itangira ry'amashuri, inyubako z'amashuri, ibikorwa byo kwirinda COVID19 mu bigo by'amashuri, ibikorwa  byo guteza imbere ubuhinzi, gahunda ya Ejo Heza LTSS ndetse n'aho akarere kageze gakosora amakosa yagaragajwe n'umugenzuzi mukuru w'Imari ya Leta mu mwaka ushize.

Ku wa 03/11/2020 hasuwe ibikorwa bitandukanye mu Murenge wa Kisaro birimo ikigo nderabuzima cya Kisaro harebwa uko bandika abana bavuka muri sisiteme ya CRVS, bitryo bikaruhura abayeyi gukora ingendo bajya ku biro by’Umurenge kwandikisha umwana wavutse; basuye kandi ikigo cy'amashuri cya EP Mutandi harebwa uko abana batangiye ishuri, uko bubahiriza amabwiriza yo kwironda COVID19 ndetse hanasurwa imirimo yo kubaka ibyumba by'amashuri 5 n'ubwiherero 10 kuri icyo kigo.

Hasuwe ibikorwa by'ubuhinzi bya koperative COMEXBU itubura imbuto z'ibishyimbo, ibirayi n'ingano n'ibigori; nyuma hasurwa ikusanyirizo ry'amata rya Kisaro hagamije kureba  ibibazo biri mu ikusanya ry'umisaruro w'amata, basoza basura isoko ry'ubakiwe guteza imbere abagore rya kisaro ryari ryaragaragajwe nk'iryadindiye, ariko ubu rikaba ryaruzuye.

Nyuma yo gusura ibikorwa Abadepite baganiriye n’abayobozi b’ibyiciro bitandukanye bahagarariye abandi mu Murenge wa Kisaro. Ibiganiro bikaba bytibanze ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19, isuku n'isukura, Kwita ku burere bw’abana no kurwanya amakimbirane mu miryango no kwitabira gahunda ya Ejo heza.

Nyuma yo gusura imirenge no kuganira n’abaturage, ku wa gatanu tariki ya 6 Ugushyingo hazakorwa inama isoza uruzinduko kandi hatangwe icyegeranyo cy’ibyavuye mu Mirenge.