Abaturage ba Rulindo bakanguriwe gukoresha amashyiga aronderza ibicanwa barengera ibidukikije

Mu rwego rwo kurengera amashyamba no kwirinda indwara ziterwa n’imyotsi, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), ku bufatanye na SNV  bakora ubukangurambaga hirya no hino bugamije gushishikariza abaturage gukoresha uburyo bwo guteka burondereza ibicanwa kandi bufasha mu kubungabunga ibidukikije, ndetse aho bishoboka bagakoresaha na Gaz.  

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31Ukwakira 2020, ubu bukangurambaga bwakorewe mu Murenge wa Bushoki, mu Kagari ka Nyirangarama mu muganda wo kubakira ingo 10 zatoranyijwe amashyiga arondereza ibicanwa (Canarumwe) mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Tare.

Abaturage basobanuriwe ko uburyo bwa gakondo bwo gutekera ku mashyiga atatu bukwiye gucika kuko buhenda, bukangiza ibidukikije bigira ingaruka ku ihindagurika ry’ibihe ndetse bukanangiza umwuka duhumeka bitewe n’umwotsi mwinshi uvamo bikagira ingaruka ku buzima bwa muntu.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ingufu zo guteka muri REG, Niyonsaba Oreste, yibukije abatuye mu mudugudu ko hari ubundi buryo bwo guteka bukwiye kwifashishwa butari ubw’amashyiga atatu, burimo rondereza zigezweho zirondereza ibicanwa ndetse no gukoresha ibicanwa bisimbura inkwi n’amakara burimo gaz na burikete (briquette) bityo umuturage akabasha kurengera amafaranga menshi yatangaga mu kugura ibicanwa.

Yagize ati “Dukenera ibiti mu bintu byinshi mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ntabwo bikwiriye rero ko aricyo turambirizaho kugira ngo tubashe gucana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Gasanganwa Marie Claire, yavuze ko Akarere kafashe iya mbere mu gushyira mu bikorwa umurongo igihugu cyihaye wo kurengera ibidukikije, hagabanywa itemwa ry’amashyamba, akangurira abaturage kwitabira gukoresha amashyiga arondereza ibicanwa.

Ati “Dushishikariza abaturage tubereka ko ari mu nyungu zabo gukoresha izindi ngufu zasimbura inkwi n’amakara mu guteka nka Burikete ndetse na biogaz kuko bibafasha kurengera amafaranga menshi batangaga bagura inkwi n’amakara, kandi bakirinda indwara zaturuka ku myotsi ndetse bakagabanya umwanya abantu bakoreshaga mu gutashya.

Umwe mu baturage bubakiwe Canarumwe, Mukamuganga Drocella, yavuze ko yishimiye kuba yubakiwe ishyiga rirondereza ibicanwa kuko bizamugabanyiriza amafaranga menshi yatangaga ku nkwi.

Ati “Nari nsanzwe nkoresha iziko ry’amashyiga atatu ryatwaraga inkwi nyinshi. Ariko ubu ndashimira Leta inyubakiye iri shyiga. Nzabikangurira bagenzi banjye mbereka itandukaniro n’inyungu iri mu gukoresha iri shyiga.”

Imibare igaragaza ko Abanyarwanda basaga 80% batekesha inkwi. U Rwanda rwihaye intego y’uko bitarenze umwaka wa 2024, ikigero cy’abakoresha inkwi mu guteka kizagabanuka kikagera kuri 42%.

Gukoresha uburyo bwo guteka burondereza ibicanwa kandi habungwabungwa ibidukikije ni umwe mu mihigo y’Akarere ka Rulindo y’umwaka wa 2020-2021, aho muri uyu mwaka abaturage 2470 bazashyikirizwa Imbabura zirondereza ibicanwa kandi bakazikoresha.