Ku bufatanye na ARCOS Network, mu Karere hagiye guterwa ibiti ku buso bwa hegitari ibihumbi 11

Mu Karere ka Rulindo, mu mirenge 12 ikoreramo umufatanyabikorwa ARCOS Network hitezwe guterwa ibiti ku buso bungana na hegitari ibihumbi 11. Ibiti bizaterwa ni ibiti bivangwa n’imyaka, ibiti by’imbuto ziribwa n’ibiti by’amashyamba. Ni umushinga uterwa inkunga na Livelihoods, ugashyirwa mu bikorwa na ARCOS Network, uzamara imyaka 20 ukorera mu Karere; muri yo myaka, imyaka 4 hazakorwa ibikorwa byo gutera ibiti n’amashyamba, indi myaka 16 habeho gukurikirana ibyo biti bizaba byaratewe kugira ngo abaturage batazabyangiza cyangwa ngo babisarure bitarera.

Ku wa 28/10/2020, mu Kagari ka Karambo,Murenge wa Ngoma,  mu Karere ka Rulindo hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa by’umushinga ARCOS Network byo gutera ibiti, igikorwa cyabimburiwe n’umuganda wo gutera ibiti 3683 bivangwa n’imyaka bya gereveriya, umusave, umuhumuro, umuvumu, umuko n’umuzibaziba k'ubuso bungana na hegitari 19,5.

Uyu mushinga ukaba witezweho kubungabunga ibidukikije, Kurwanya isuri, kongera umwuka mwiza duhumeka, guhangana n’ihindagurika ry’ikirere no kongera ubukungu bw'abaturage binyuze mu biti bazasarura, mu bikorwa by’amaboko bazakora mu mushinga no mu kongera umusaruro w’ubuhinzi  n’ubworozi. Ibiti by’imbuto kandi bizafasha abaturage kurwanya imirire mibi.

Mu ijambo rye, Umuyobozi  Mukuru w'Ikigo gishinzwe amashyamba mu Rwanda (RFA), Bwana MUGABO Jean Pierre , akaba n'umushyitsi mukuru muri uyu muganda, ageza ubutumwa ku baturage yabasabye guha agaciro gakomeye uyu mushinga kandi bakaba abarinzi b’ibi biti birimo guterwa, kuko igiti gifite akamaro gakomeye mu buzima bwa muntu. Yabasabye kuba bandebereho mu kubungabunga ibidukikije, barwanya isuri, batera ibiti kandi bakabirinda abayonona babiteme bitarakura. Yagize ati :”Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko igihugu cy’u Rwanda gifite icyuho mu mashayamba, amashaymba ya Leta niyo akigaragaramo ibiti ariko nabyo bitabungabunzwe ku buryo bushimishije, amashyamba y’abaturage yashizeho, ku buryo hadafashwe ingamba twazisanga mu bibazo twari gukemura dutera amashyamba,mureke rero dutahirize umugozi umwe tubungabunge amashyamba kandi tuyarinde abayangiza.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Mulindwa Prosper, mu ijambo rye, yashimiye Leta y’u Rwanda idahwema kwita ku baturage bayo, aho ihora ibatekerereza ibyabateza imbere. Yashimiye umufatanyabikorwa ARCOS Network kuba yaraje gukorera mu Karere ka Rulindo, asaba abaturage guha agaciro gakomeye aya mahirwe babonye yo kubona ingemwe z’ibiti nta kiguzi batanze, ibyo biti bikazakurikranwa mu gihe cy’imya ka 20 nta kiguzi batanze, kandi bakazabisarura bikabafasha kwiteza imbere mu miryango yabo.

Umufatanyabikorwa ARCOS Network mu Karere ka Rulindo akorera mu Mirenge 12 ariyo Rusiga, Cyinzuzi, Buyoga, Ngoma, Bushoki, Mbogo, Burega,Base, Kisaro,Kinihira, Tuma na Shyorongi hagamijwe kubungabunga icyogogo cy’imigezi ya Yanze, Muyanza na Cyohoha.