Buri muturage arasabwa kugira uruhare mu kurwanya isambanywa ry'abana

Mu bukangurambaga bwo kurwanya isambanywa ry’abana no kubakoresha imirimo ibujijwe bwatangijwe kuri uyu wa 23/10/2020, mu Murenge wa Shyorongi Akagari ka Rubona mu isoko rya Rwahi, ababyeyi, urubyiruko ndetse n’abana ubwabo basabwe kwamaganira kure umuntu wese ushaka gusambanya umwana cyangwa kumukoresha imirimo ibujijwe nko kumukoresha mu mirima y’ibisheke, kumukoresha mu mirima y’icyayi, kukukoresha mu bucukuzi bw’amabuye, imicanga  n’indi mirimo ivunanye ku bana, ndetse igihe abo bagizi ba nabi baciye mu rihumye ubuyobozi bakaba basambanya umwana cyangwa bakamukoresha imirimo ivunanye, basabwe kujya bahita batangira amakuru ku gihe.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rwanjye nawe mu kurwanya gusambanya Abana no kubakoresha imirimo ibujijwe.” Ni ubukangurambaga bwo kurwanya isambanywa ry’abana no kubakoresha imirimo ibujijwe ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Rulindo, RIB na Police bukaba bugamije kongera kwigisha abaturage ububi bwo gusambanya abana no kubakoresha imirimo ibujijwe ndetse no kubasobanurira ibihano amategeko ateganyiriza abakoze ibyo byaha.

Muri ubu bukangurambaga abaremye isoko bahawe ubutumwa bubakangurira kurwanya isambanywa ry'Abana, kudahishira abasambanya abana ndetse n'ababashuka, kwirinda kunga uwasambanyije umwana n'umuryango w'umwana kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko. Basabwe kandi  kugira umuco wo kuganiriza abana ku buzima bw'imyorokere no kubatoza kugira imyitwarira myiza.

Hatanzwe ikiganiro ku kubungabunga ibimenyetso by'uwahohotewe kugira ngo ahabwe ubutabera, kuko iyo ibimenyetso by’uwahohotewe bitabungabunzwe irasibangana, inkiko zikabura ibimenyetso zishingiraho zishinja uwakoze icyaha.

Umugenzacyaha wa RIB Bwana NZAYISENGA jean de Dieu yatanze ikiganiro ku mategeko ahana uwasambanyije umwana byibutsa ko uwahamwe n'icyaha cyo gusambanya umwana bikamutera ubumuga cyangwa akamwanduza indwara idakira ndetse n'uwahamwe n'icyaha cyo gusambanya umwana uri munsi y'imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu; naho uwahamwe n'icyaha cyo gusambanya umwana uri hejuru y'imyaka 14 ahanishwa igifungo cy'imyaka 20 kugeza ku myaka 25.

Ababyeyi basabwe kwita ku burere bw'abana babo, kubaganiriza, kubakundisha ishuri no kubatoza uburere bwiza, kandi n'ababyeyi bakirinda amakimbirane mu miryango kuko akenshi usanga ayo makimbirane aba intandaro yo kutita ku burere n'imibereho y'abana bikaba byabaviramo gusambanywa no gukoreshwa imirimo ibujijwe.