Abatuye Umurenge wa Ngoma bishimira ikoranabuhanga mu buhinzi bagejejweho na FAO

Abaturage bo mu Murenge wa Ngoma bahinga imboga n’imbuto mu gishanga cya Yanze, bibumbiye muri koperative YAHOPROC (Yanze Horticulture Promotion Cooperative) baravuga imyato ikoranabuhanga mu buhinzi bagejejweho n’umushinga na FAO (Food and Agriculture Organization) binyuze mu mushinga Know Water Better, washyizwe mu bikorwa na APEFA. Ibi aba bahinzi babitangaje ku wa 30 Nzeri 2020, ubwo hatahwaga ku mugaragaro imashini zuhira bahawe ku nkunga ya FAO.

Aba bahinzi bavuga ko umushinga “Know Water Better” waje uje kubafasha kumenya gukoresha amazi neza no kuyabyaza umusaruro bahinga imboga n’imbuto kandi bakorora amafi byose babikesha ayo mazi yo mu gishanga cya Yanze. Nyuma yo guhabwa amahugurwa, aba bahinzi baravuga ko bamaze kugera kuri byinshi mu iterambere kandi bakaba barongereye umusaruro,  imvune bagiraga bahinga, buhira ndetse bajyana n’umusaruro ku isoko mu mujyi wa Kigali, barara amajoro bikoreye ku mutwe zagabanutse ubu bakaba bameze neza, kandi binjiza amafaranga atari make.

Nyuma yo guhabwa amahugurwa ku kumenya gukoresha neza amazi hagamijwe kongera umusaruro, kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba, kororera amafi  no ku micungire y’umutungo wa Koperative, Koperative YAHOPROC yahawe imashini zibafasha kuhira bifashishije amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, bahabwa damsheets 5 za m3 20 buri mwe yose, zifata amazi yo kuhira, kandi ayo mazi akaba yororerwamo amafi yo mu bwoko bwa tilapia nilotica. Damsheet imwe ifite ubushobozi bwo guata amazi yo kuhira ha 4 kugeza ku butumburuke bwa metero 40. Imashini 3 zikoreshwa mu kuhira imyaka zikoranye ikoranabuhanga rikoresha amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ngo zikaba zifashwe neza zamara imyaka 20 zikora neza. Damsheet kandi imwe yororerwamo amafi ibihumbi 5 asarurwa buri mezi 6.

Abanyamuryango ba YAHOPROC bavuga ko bishimira ibyo bamaze kugeraho kuko bahawe ubumenyi, bahabwa ibikoresho ndetse bubakirwa ikusanyirizo ry’imboga, none ubu ngo bageze aho nabo batangiye kubona inyungu z’ibyo bahawe. Ngo batangiye bikorera imboga ku mutwe, ariko ubu bageze ku rwego basarura imboga n’imbuto bakabikusanyiriza hamwe, bagapakira imodoka, bakajya kubicururiza i Kigali. Ibi bikaba byarabafashije kuko bakize imvune zo gukora urugendo rw’amaguru rwa nijoro, bikoreye basize abana mu ngo bonyine.

YAHOPROC kandi igeze ku rwego rwo kugira iguriro ry’inyongeramusaruro, aho abahinzi bagura inyongeramusaruro hafi yabo.

Nk’uko bitangazwa na Perezida wa Koperative YAHOPROC         ngo abanyamuryango ba Koperative bafite intego yo kwigurira imodoka yo kujya bageza umusaruro wabo ku isoko, ngo iyi ntego bafite bizeye neza ko bazayigeraho kuko bafite ubwizigame bw’amafaranga miliyoni 3 kuri koni yabo kandi ibikorwa bya koperative bikaba bikomeje.