Akarere ka Rulindo kahawe igihembo cyo guteza imbere uburezi

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu kuri uyu wa mbere tariki 5 Ukwakira 2020, Akarere ka Rulindo kahawe ishimwe ryo kwita ku burezi ku rwego rw’Umudugudu ahashyizweho abajyanama babiri bashinzwe kugenzura niba nta mwana ucikanwa gutangira ishuri mu gihe yujuje imyaka. Ikindi nuko muri ibi bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya Covid -19, amashuri adakora  habayeho guha radiyo imiryango itazifite ngo abana bakurikire amasomo iwabo mu ngo  nk’uko byasobanuwe na Meya w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel Yagize ati:

“Hari uburyo twashizeho bwo gukurikirana amasomo ku bana, imiryango idafite ubushobozi ihabwa radiyo ngo abana bage bakurikirana amasomo, hari n’abahawe ibikoresho bibafasha kwiga neza nk’amakaye, hashyizweho uburyo abanyeshuri bazajya gufata ibitabo ubuyobozi bw’amashuri bugakomeza kuzirikana iyubahirizwa ry’ ingamba zo kwirinda,ikindi kandi uburezi ntibwahariwe umurezi gusa, buri rwego n’umuturage ubwe yabigizemo uruhare”.

Minisitiri w’Uburezi Dr.Uwamariya Valentine akaba ariwe washyishyikije igihembo Meya w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko muri iki gihe u Rwanda ruri muri gahunda y’uburezi buboneye kuri bose, abarimu ari bamwe mu bagomba gushyira mu bikorwa poritiki y’uburezi batanga ubumenyi n’uburere bityo iyo gahunda ikazagerwaho mu gihe kitarambiranye.

Kuri uyu munsi abarimu b’ indashyikirwa ku rwego rw’ igihugu , ari bo Umutesi Christine na Sinamenye Albert bahawe ibihembo bigizwe na  seritifika, tablet na moto.

 Bombi bashimiye Leta y’ u Rwanda idahwema guteza imbere mwarimu , ndetse bagaragaza ko ibihembo bahawe bizabafasha kwiteza imbere no gukomeza gukora neza.