Rulindo: Hatangijwe ukwezi kwahariwe ubukorerabushake mu rubyiruko, ababyeyi basabwa gutoza abanababo gukunda umurimo unoze

Kuri uyu wa 01 Ukwakira 2020, mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Rusiga, Akagari ka Gako, mu Kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Rusiga, habaye umuganda wo gutangiza ku rwego rw’igihugu Ukwezi k’Ubukorerabushake mu rubyiruko, muri uwo muganda ababyeyi basabwe gutoza abana umurimo unoze.

Mu gutangiza ukwezi k’ubukorerabushake, urubyiruko rw’abakorerabushake rumenyerewe ku izina rya Youth Volunteers in community policing rwifatanyije n’abayobozi batandukanye ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano barimo Umuyobozi wa Youth Volunteers in Community Policing ku rwego rw’igihugu Bwana Murenzi Abdallah, mu muganda wo gusiza ikibanza ahazubakwa ibyumba byo gukoreramo ubumenyingiro, ku banyeshuri baziga imyuga, kuringaniza imbuga y’ishuri no gukora isuku mu byumba by’amashuri.

Nyuma y’ibikorwa by’umuganda ababyeyi n’urubyiruko bahawe ubutumwa bubasaba gukunda umurimo unoze no kuwukundisha urubyiruko, kuko ariwo soko y’iterambere rirambye.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Gasanganwa Marie Claire, mu butumwa yatanze yavuze ko itariki ya 1 Ukwakira ari itariki ifite igisobanuro gikomeye mu mateka y’u Rwanda kuko mumwaka w’1990 kuri yi tariki nibwo hatangijwe urugamba rwo Kubohora igihugu ubuyobozi bubi.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yagize ati : “Uku kwezi gutangijwe ku itariki ifite igisobanuro gikomeye mumateka y’u Rwanda. Ni umwanya mwiza wo kuzirikana ko ababohoye igihugu baranzwe no kwitanga, gukunda igihugu no kukitangira. Uku kwezi urubyiruko rurasabwa gukora ibikorwa biteganyijwe birimo gukumira no kurwanya ibyaha n’ibiyobyabwenge, kurwanya imirire mibi, kurwanya umwanda no kwimakaza isuku, gutera ibiti no kurengera ibidukikije. Babyeyi murasabwa gutoza abanabanyu gukunda umurimo unoze kuko nibyo bizabarinda kwishora mungeso mbi kandi bikabafasha kuba abagabo n’abagore bahamye, bazira ibiyobyabwenge, bazira inda zitateguwe. ”  

Umuhuzabikorwa wa Youth Volunteers in community Policing Bwana Murenzi Abdallah yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kurangwa no kwitandukanya n’ibyaha no gukangurira bagenzi babo kurwanya ibiyobyabwenge, kwirinda COVI19, kurwanya imirire mibi, kwimakaza isuku no kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije batera ibiti.

Ukwezi k’ubukorerabushake kwatangijwe ku itariki ya 01 Ukwakira, kukaba kuzasozwa ku wa 30 Ukwakira, gufite insanganyamatsiko igira iti :”Ubukorerabushake, umusingi w’iterambere.”