Nyarububa : Hatangijwe igihembwe cy’ihinga 2021 A abaturage bashishikarizwa kuhira imyaka

Kuri uyu wa 15 Nzeri 2020 mu Karere ka Rulindo hatangijwe ku mugaragaro igihembwe cy'ihinga 2021 A mu Murenge wa Cyungo na Rukozo, mu gishanga cya Nyarububa ahatewe imbuto y'ibigori. Iki gikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana MULINDWA Prosper, Abakozi bakorera mu Ishami ry'Ubuhinzi, Umugenzuzi w'ibikorwa by'ubuhinzi n'Ubworozi mu Karere ka Rulindo Madamu Uwera Gaudance, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyungo n'abahinzi bafite ubutaka muri icyo gishanga cya Nyarububa.

Mu mpanuro Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa yabashishikarije kwitabira guhinga muri iki gihembwe cy’ihinga 2021 A kandi bagahingira igihe, bagakoresha ifumbire y’imborera n’imvaruganda ku bipimo byagenwe kuko ari bimwe mu bizabafasha kugera ku musaruro ushimishije.

Yasabye kandi abahinzi kuhira kuko igihembwe cy’ihinga A gihura n’izuba cyane ko itegenyagihe ryerekenye ko iki gihembwe cy’ihinga tuzagushamo imvura nke, bityo ibihingwa bikaba bitakwera bitabonye amazi. Yabasabye kubyaza umusaruro igishanga cya Nyarububa kuko cyatunganyijwe, amazi akaba ahari, ariko kandi abayobozi muri koperative bakoreramo bakabafasha kugena uburyo bwo gusaranganya ayo mazi.

Yabasabye kujya bakurikirana imyaka yabo mu mirima, umunsi ku wundi, igihe habaye ikibazo cy’uburwayi bw’ibihingwa bakiyambaza ba Agronome n’abafashamyumvire bakabagira inama kuko hari ubumenyi bafite kandi bakaba barabihuguriwe, ndetse byananirana na RAB ikaba yabatabara.

Igishanga cya Nyarububa cyatangirijwemo igihembwe cy’ihinga, ni igishanga gifite ubuso bwa hegitari 100 kikaba gihuriweho n’abaturage bo mu Mirenge ya Cyungo na Rukozo.