Rulindo: abaturage bakomeje kugira uruhare mu kwiyubakira ibyumba by’amashuri

Mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri hagamijwe kongera ireme ry’uburezi mu Rwanda, mu gihugu hose harimo kubakwa ibyumba by’amashuri abanza, ay’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12, amashuri y’imyuga agamije guteza imbere ubumenyi ngiro ndetse n’ubwiherero buzajya bukoreshwa n’abigira muri ayo mashuri.

Mu Karere ka Rulindo, hirya no hino mu Mirenge harimo gukorwa ibikorwa byo kubaka ibyo byumba aho usanga abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano bitabira ibikorwa by’umuganda kandi bigakorwa hubahiziwa ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madame Gasanganwa Marie Claire, gahunda idasanzwe yo kubaka ibyumba by’amashuri byinshi igamije intego ebyiri, ari zo kuba nta mwana uzongera gukora urugendo rurenze kilometero eshanu ajya anava ku ishuri, ndetse no kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri mu byumba, ibyo byose bikaba bizatuma ireme ry’uburezi rizamuka kuko kuba hari abanyeshuri bamwe bakoraga urugendo rurerure byatumaga hari abasiba, cyangwa bagata ishuri, ndetse ugasanga abana bamwe biga nabi kubera gukora urugendo rurerure rimwe na rimwe bagakererwa, amasomo kabacika, igihe imvura yaguye kugera ku ishuri bikabagora. “Aya mashuri yubakwa rero azadufasha gukemua ibi bibazo byose, kuko hari n’ibigo bishyashya birimo kubakwa mu rwego rwo kwegereza abana amashuri abana barusheho gukunda ishuri kandi bige bafite umutuzo kuko biga hafi y’imiryango yabo.”

Mu karere ka Rulindo harimo kubakwa ibyumba by’amashuri 448 muri byo hakaba harimo ibigo bishya bigiye gushingwa, no kongera ibyumba ku bigo by’amashuri bisanzwe. Harimo kubakwa ubwiherero 642 buzakoreshwa ku bigo bishya bigeye gushingwa ndetse no kongera ubwiherero busanzwe ku bigo by’amashuri.  

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubumenyi ngiro, mu Karere ka Rulindo harimo kubakwa amashuri y’imyuga (TVET) ku bigo by’amashuri 4 aribyo GS Rusiga, GS Binaga, GS Burega na GS Mahaza. Buri TVET izaba ifite ibyumba 3 by’amashuri n’aho abanyeshuri bazajya bakorera amasomo ngiro  bashyira mu bikorwa ibyo bize.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Bwana  KAYIRANGA Emmanuel, avuga ko nibura kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo byumba kizaba ari uruhare rw’umuturage, mu gusiza ibibanza, gutunda amabuye, guhereza abafundi n’ibindi bikorwa by’amaboko bizajya bikorwa mu miganda y’abaturage, kandi ko ibyo umuturage abikora nta gahato, ahubwo ko Ubuyobozi bumwegera bukamwigisha inyungu z’ayo mashuri n’akmaro bimufitiye, yabyumva akemera gutanga uruhare rwe, ngo abana be n’abamukomokaho bazabone aho bigira.

Ati “Turateganya ko nibura icyumba kizajya cyakira abana 46, mu gihe wasangaga hari icyumba gicucitsemo abana basaga 70. Nta mwana kandi uzongera kurenza km 2.5 ajya ku ishuri mu gihe wasangaga akora urugendo nk’urwa kilometero 5.”

Ibyumba by’amashuri 448, ubwiherero 642 n’amashuri y’ubumenyi ngiro, TVET birimo kubakwa mu Karere ka Rulindo bikorwa ku ruhare rw’abaturage na Leta y’u Rwanda ku nkunga ya Banki y’Isi.