Rulindo: hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire, hatangizwa umwaka wo gusoma no kwandika mu Rwanda

Kuri uyu wa 05 Gashayantare, mu Karere ka Rulindo hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire wahujwe no gutangiza ku mugaragaro umwaka wo gusoma no kwandika mu Rwanda, ufite insanganyamatsiko igira iti :“Mumpe urubuga mureke nsome”

Ibi birori byabereye mu nzu mberabyombi y’ishuri ryisumbuye rya Kiruri, byitabirwa n’umuhuzabikorwa w’umushinga USAID Soma Umenye mu Karere ka Rulindo Bwana Jean Bosco TWAGIRAYEZU, Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere NUWAYO Jean Denys, umuyobozi wungirje ushinzwe amasomo mu ishuri ryigisha ikoranabuhanga n’ubumenyi ngiro IPRC Tumba Bwana NKURANGA Jean Bosco, ari nawe wari umushyitsi mukuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Base Bwana MUSHABIZI Gervais, abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge, Abayobozi b’ibigo by’amashuri, abana bahize abandi mu marushanwa ya Andika Rwanda mu myaka ya 2018 na 2019 ku rwego rw’Akarere hamwe n’ababyeyi babo.

Muri ibi birori habayeho guhemba abana bahize abandi mu marushanwa ya Andika Rwanda mu myaka ya 2018 na 2019 ku rwego rw’Akarere bahabwa ibikapu byo gutwaramo amakaye, amakaramu, n’ibindi bikoresho binyuranye byifashishwa mu myigire.

Ubutumwa bwatanzwe n’Umushyitsi Mukuru Bwana Nkuranga Jean Bosco umuyobozi wungirje ushinzwe amasomo mu ishuri ryigisha ikoranabuhanga n’ubumenyi ngiro IPRC Tumba bwasabaga ababyeyi gukundisha abana gusoma, kuko ari isoko y’ubumenyi. Yasabye ababyeyi guha abana urubuga bagasoma kandi bakabibafashamo babaha nibura umwanya w’iminota 15 igihe bari mu rugo bagasoma babifashijwemo n’ababyeyi. Yasabye ababyeyi n’abana gufata neza ibitabo bikazajya bifasha na barumuna babo.

Muri ibi birori hatangajwe gahunda y’amarushanwa ya Andika Rwanda 2020, aho mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe hazabaho gutoranya ibihangano ku rwego rw’Umurenge, mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi hakazatoranywa ibihangano byahize ibindi ku rwego rw’Akarere. Ku bufatanye na USAID Soma Umenye, mu karere ka Rulindo hatanzwe ibitabo 11055 mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, ibitabo 10207 mu mwaka wa 2 w’amashuri abanza n’ibitabo 10527 mu mwaka wa gatatu. Ibi bitabo bikaba bifasha abana mu myigire, buri munyeshuri akaba yabona igitabo cye ntawe bagisangira. Umwaka wo gusoma no kwandika uzasozwa mu kwezi k’ukuboza, ariko ubukangurambaga buzahoraho, hagamijwe gukundisha abana gusoma.