Rulindo: abaturage bifatanyije na perezida wa Sena mu muganda rusange

Kuri uyu wa 25/1/2020 mu mirenge yose igize Akarere ka Rulindo hakozwe umuganda rusange ukaba wibanze ku bikorwa bijyanye no kubakira abatishoboye amacumbi n'ubwiherero, gutunganya imihanda n'ibiraro no kurwanya isuri.

Umuganda ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Shyorongi, mu kagali ka Bugaragara aho Umushyitsi mukuru mu muganda yari Nyakubahwa Perezida wa Sena Dr. IYAMUREMYE Augustin waje ayoboye Itsinda ry'Abasenateri 10 bakaba bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana KAYIRANGA Emmanuel ari kumwe n'abagize Inama y'Umutekano itaguye ndetse n'Abagize Inama Njyanama y'Akarere.

Uyu muganda witabiriwe ndetse n'Umuyobozi wa Reserve Force mu Ntara y'Amajyaruguru Major Gen. Eric MUROKORE n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru Bwana MUSHAYIJA Geofrey. Uyu muganda kandi wanitabiriwe n'Abashyitsi baturutse mu gihugu cya Senegal aribo Mouhamadou Abib NIASS Maire de la Commune de Taiba Niassene na Moudou NDIAYE Maire de la Commune de Baba Harage.

Nyuma y'umuganda, abaturage bahawe ibiganiro bikurikira: Ikiganiro kijyanye no kwitegura Umunsi Mukuru w'Intwari, aho abaturage bararikiwe kuzitabira ibirori byp kwizihiza umunsi w’intwari no guharanira gukora ibikorwa biganisha ku butwari; Ikiganiro kijyanye no gutanga ubwisungane mu kwivuza, ku bagize umuryango wose kandi ku gihe; Ikiganiro kijyanye no Kwirinda ubuzererezi mu bana,aho ababyeyi basabwe kwita ku burere bw’abana babo, babarinda ubuzererezi, kandi bakabaganiriza bakabarinda kwishora mu ngeso mbi zibaganisha ku gutwara inda zitateganyijwe, kunywa ibiyobyabwenge, kwishora mu icuruzwa ry’abantu no kwishora mu busambanyi n’izindi ngeso mbi; Ikiganiro kijyanye no Kwibutsa abasoreshwa kwihitira gusora, abafite imitungo cyangwa ibikorwa bagomba gutangira umusoro basabwe kwihutira kuwutanga kugira ngo batazacibwa amande y’ubukererwe.

Abashyitsi baturutse muri Senegal bishimiye ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y'imyaka 25, ariko by'umwihariko bakaba bashimishijwe n'uburyo abaturage bitabira igikorwa cy'umuganda bityo nabo bakaba bifuje kuzagitangiza mu gihugu cyabo.