Rulindo: DASSO basinye imihigo bazesa muri uyu mwaka wa 2019-2020

Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano DASSO, mu gitondo cyo ku wa 13 Mutarama 2020, ruhagarariwe n’umuhuzabikorwa warwo mu Karere ka Rulindo DCO MULULU NKURUNZIZA Rukamata, basinyanye imihigo n’Umuyobozi w’Akarere, biyemeza ko bazayesa muri uyu mwaka wa 2019-2020. Abahuzabikorwa ba DASSO mu Mirenge nabo basinyanye imihigo n’umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere. Mu byo basinye uretse kunoza umutekano basinye no gufatanya n’abandi mu kuzamura imibereho y’abaturage, bagira uruhare mu ikemurwa ry’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Urwego rwa DASSO bakoze isuzuma ku bijyanye n’uburyo bashyira mu nshingano ibikorwa bashinzwe, biyemeza gusinya imihigo ya 2020 bakarushaho kunoza imikorere. Bavuga ko biteguye gushyira imbaraga mu kubungabunga umutekano no kuzamura imibereho y’abaturage b’Akarere ka Rulindo, bakavuga ko bazabigeraho bafatanyije n’izindi nzego. Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Rulindo DCO MULULU NKURUNZIZA Rukamata avuga ko biteguye gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere kurushaho kwesa imihigo, by’umwihariko bagashyira imbere umuturage. Yavuze ko imihigo basinye ikubiye mu bikorwa by’ingenzi 3. Yagize ati: “Uwa mbere ni ukurushaho kunoza umutekano, uwa kabiri ni imibereho myiza y’abakorera Urwego rwa Dasso, harimo kurushaho kurangwa n’ikinyabupfura, no gushyiraho ubwiteganyirize bw’abakozi, by’ umwihariko muri Ejo Heza, uwa gatatu ni ugushyira umuturage ku isonga.” DASSO ngo bazafasha ubuyobozi kuzamura imibereho myiza y’abaturage, harimo kubakira abatishoboye no kubaremera.