Rulindo: Abayobozi n’abakozi mu nzego za Leta no mu bigo by’abikorera bibutse Abatutsi bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 Kamena 2021, muri gahunda yagenewe ibigo bya Leta n'iby'abikorera mu minsi 100 yo Kwibuka, mu Karere ka Rulindo habaye umuhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Igikorwa cyitabiriwe n'abakozi mu nzego z'ubuyobozi bwite bwa Leta, inzego z’abikorera n'abayobozi b'ibigo by'amashuri hamwe n'abarimu babo.

Uyu muhango ukaba waranzwe n'ibikorwa bitandukanye: hifashishijwe ikoranabuhanga rya webex hatanzwe ikiganiro ku bakozi bose b'Akarere, kikaba cyatanzwe n'Umuhuzabikorwa wa CNLG mu Karere ka Rulindo na Gicumbi Bwana Butoto Jean. Ni ikiganiro cyavugaga ku mateka ya Jenoside  no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nyuma y’ikiganiro, itsinda riyobowe n' Umuyobozi w'Akarere rigizwe na bamwe mu bagize inzego z'umutekano n'abayobozi b'amashami ku Karere ryunamiye abashyinguwe mu Rwibutso Jenoside rwa Rusiga; naho itsinda riyobowe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza rigizwe na bamwe mu bagize inzego z'umutekano n'abayobozi b'amashami mu Karere, ryunamiye abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo, hagamijwe kwibuka Abatutsi bose bishwe bakajugunywa mu nzuzi n’imigezi.

Mu bigo by'amashuri umuhango waranzwe no kunamira abashyinguye mu nzibutso za Jenoside ziri mu Karere, gutanga ikiganiro ku bukangurambaga bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kuremera imwe mu miryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bigo by’ubuvuzi, abakozi bitabiriye umuhango wo kwibuka batutsi bishwe muri Jenoside, bunamira abashyinguye mu nzibutso zitandukanye kandi baremera n’imwe mu miryango yarokotse jenoside ituye mu Mirenge bakoreramo.

Ubutumwa bwatanzwe, bwagarutse ku kwihanganisha imiryango yabuze ababo muri Jenoside, kubasaba kudaheranwa n’agahinda no gukomeza gukora bakiteza imbere baharanira kubaho neza.

Hasabwe kandi ko urubyiruko mu mashuri rukwiye kujya rwigishwa amateka nyayo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo no mu gihe kizaza hatazagira uzongera kugoreka amateka y'Abanyarwanda.

Mu Karere ka Rulindo hari inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi icyenda, zishyinguyemo imibiri ibihumbi cumi n’icyenda n’ijana na mirongo ine (19140). Urwibutso rwa Jenoside rwa Rusiga rukaba kugeza ubu rushyinguyemo imibiri ibihumbi bitandatu na magana ane na cumi n’ibiri (6412) y'Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.