IBIKORWA BY'INGENZI BYAKOZWE MU ISHAMI RY'IBIKORWA REMEZO MU KARERE KA RULINDO

IBIMAZE GUKORWA MU ISHAMI RYA ONE STOP CENTER("IBIKORWA REMEZO")

Mu ishami rya One Stop Center ribarirwamo ubutaka n’ibikorwa remezo, hakozwe imishinga itandukanye irimo kwandika ubutaka, kubaka no gusana amateme n’imihanda, gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi mu Karere, amazu ya Leta no kunoza imiturire yaba iyo mu mujyi n’iyo mu cyaro.Iyi raporo iragaragaza iby’ingenzi muri ibyo bikorwa, igipimo byagejejeho Akarere mu iterambere n’agaciro k’amafaranga byatwaye.

  1. Ubutaka

Mu rwego rwo guteza imbere umunyarwanda, Guverinoma yfashe icyemezo cyo kubarura no gutanga ibyangombwa ku butakabwose mu Gihugu. Muri iyi manda y’imyaka itanu ishize, mu Karere ka Rulindo habaruwe amasambu agera ku 380,000. Muri aya masambu agera ku 223,000/272,987 (81%) yujuje amakuru yahawe ibyangombwa.

Ibi byagize ingaruka nziza aho:

-      Amakimbirane ku butaka yagabanyutse ku buryo bugaragara,

-      Isoko ry’ubutaka ryariyongereye mu Karere;

-      Ubutaka bwahindutse ingwate muri za Bank na SACCO

-      Leta icunze neza ubutaka bw’abaturage kubera ko ariyo ifite amakuru yose arebana n’uburenganzira babufiteho.

 

Mu bijyanye no kunoza service nziza zihabwa abaturage, hashyizweho abakozi bashinzwe ubutaka, ibikorwaremezo n’imiturire ku Mirenge yose. Bakaba bafite inshingano ya notariya mu by’ubutaka. Huzuye kandi inyubako ku rwego rw’Akarere ikorerwamo na One Stop Center kugira ngo abakozi bagire aho gukorera hisanzuzye, babike neza amadosiye y’abagana ibyo biro.

 

2.   Ibikorwaremezo

2.1.   Amazi

Muri iyi manda y’imyaka 5 hatangijwe umushinga wa “Rulindo Challenge” (Urukiramende rwa Rulindo) ufite intego yo gutanga amazi kuri bose igihe cyose. Ku bufatanye n’umushinga Water For People hakwirakwijwe amazi hirya no hino mu Karere aho kugera ubu 93.4%[1] by’ingo zo muri Rulindo zimaze kwegerzwa amazi zivuye kuri 74.6% muri 2012[2]. Buri wese akaba akora nibura metero zitarenze 500 ajya kuvoma. Inkunga yose imae kugenda kuri uyu mushinga ingana:

 

Umwaka

2010/2011

2011/2012

2012/2013

2013/2014

2014/2015

TOTAL

Amafaranga

 

 

 

 

 

 

 

Urutonde rw’imiyoboro y’amazi yakozwe muri iyi manda irangiye

No

Izina ry’umushinga

Igihe wakorewe

Agaciro kawo

 

Construction of Water supply systems in Shyorongi and Ngoma sector

2012/2013

874,500,000

 

Extension of Construction  of Water supply systems in Mbogo sector

2013/2014

800,000,000

 

Construction  of Water supply systems in Cyinzuzi and Buyoga sectors

2013/2014

200,000,000

 

Construction  of 2   Water supply systems in  Buyoga sector

2013/2014

874,500,000

 

Construction  of  Tare Water supply systems in Bushoki sector

2014/2015

866,418,728

 

Extension of Construction  of Tare  Water supply systems in Rusiga sector

2014/2015

251,782,400

 

Extension of Construction  of Buramira   Water supply systems in Bushoki  sector

2014/2015

56,578,963

 

Extension  of Construction  of  Nyamagana    Water supply systems in  Cyungo sector

2014/2015

137,615,363

 

Extension  of Construction  of Mugomero   Water supply systems in  Cyungo sector

2014/2015

174,322,770

 

Construction of Kabonanyoni  water supply systems in Rukozo sector 

2015/2016

777,197,811

 

Rehabilitation and  extension   Base-Centre  water supply systems Base sector 

2015/2016

272,103,726

 

Construction of Gihanga water supply  in  Base sector 

2015/2016

269,169,787

 

 Construction of   Rwicanyoni water supply systems in  Base sector 

2015/2016

100,541,834

 

Extension  of  Mutagata-Kabuga- Cyivugiza water supply systems in  Murambi and Cyinzuzi  sectors

2015/2016

347,323,621

 

Rehabilitation  of  Mutagata water supply systems in Murambi  sector

2015/2016

974,653,270

 

Rehabilitation  of  Mutagata water supply systems in Masoro sector 

2015/2016

51,873,279

 

Extension and rehabilitation of  Marenge  water supply systems in Masoro sector

2015/2016

262,117,306

 

3.   Amashanyarazi (Energy)

Mu kugeza ingufu z’amashanyarazi ku baturage, muri iyi myaka 5 Komite Nyobozi yakomeje guteza imbere uburyo butandukanye bwo butanga ingufu:

-      Amashanyarazi atangwa  na REG hatewe intambwe ishimishije kuko muri 2011/2012 ingo zacana amashanyarazi zar 4355 (1.7%) naho muri 2014/2015 hacana ingo 12,583 (21.2%). Ni ukuvuga ko hatewe hiyongereyeho hafi 20%. Muri rusange imirenge yose uko ari 17 n’utuhgari 64 bigeramo amashanyarazi. Hakwirakwijwe kandi amashanyarazi kuri Centres z’ubucuruzi, ibigo nderabuzima, amashuri n’inyubako z’ibiro by’imirenge n’utugari.

-      Umuhanda wa kaburimbo Shyorongi – Base washyizweho amashanyarazi (public lighting)

-      Kugera uyu munsi hubatswe ibigega bya biyogazi 250 kandi birakora neza[3].

-      Ku bufatanye n’imishinga ikwirakwiza ingufu zituruka ku zuba (solar energy) hirya no hino mu karere hari abaturage bakoresha izo ngufu (bangahe?). Hubatswe Solar Kiosks 3 mu Kare (Kinini, Buyoga na Base)

-      Mu rwego rwo kugabanya ibicanwa bikomoka ku mashyamba hakozwe ubukangurambaga bwo kubaka rondereza mu ngo.

 

 

Dore imishinga Akarere Ka Rulindo kakoze muri iyi myaka 5 ishize:

 

No

Izina ry’umushinga

No y’amasezerano

Imirenge

Amafaranga

Aho imirimo igeze

1

Umushinga wo kugeza amashanyarazi mu Mirenge ya Mbogo na Ngoma

No 11.07.029//13/

LTU-DIR/YM/nd du 25/01/2012

Mbogo & Ngoma

EWASA : 1,160,662,514

District : 128,962,502

Yararangiye

LV : 5 km

MV : 13 km

2

Umushinga wo kugeza amashanyarazi mu Karere ka Rulindo

No 11.07.029//12/

LTU-DIR/YM/nd du 24/04/2012

Cyungo, Shyorongi, Rusiga, Cyinzuzi, Burega , Ntarabana

EWASA : 1,648,320,000

District : 494,868,502

Yararangiye

LV : 76,98 km

MV : 50,64 km

3

Umushinga wo kugeza amashanyarazi mu Karere ka Rulindo na Gakenke

No 11.07.029/12/

LTU-DIR/YM/nd du 24/04/2012

Base, Cyungo, Rukozo, Tumba, Kinihira, Bushoki, Murambi, Rusiga

EWASA : 2,669,340,590

District : 303,943,287

Hasigaye 21 Km za LV na 21 za MV bigiye gukorwa vuba aha

4

MoU Gucanira umuhanda Kigali – Rubavu

MoU du 06/05/2014

Shyorongi, Rusiga, Bushoki, Base

District : 70,000,000

20.2 km

5

Umushinga wo kugeza amashanyarazi kuri pumping station ya Kiruruma

No 11.07.023/369/14

DIR-MD/RN/nd du 23/10/2014

Buyoga, Kisaro

REG : 47,961,827

District : 48,000,000

Imirimo yararangiye

 

MV : 5.3

 

 

4.   Amateme n’imihanda

Mu Karee ka Rulindo hari imihanda minini ifite uburebure bwa 562.017 km harimo 42 km z’mihanda minini ya kaburimbo. Imwe mu mihanda yitaweho muri iyi manda ishize hari:

-      Hubatswe umuhanda mushya wa kaburimbo Mukoto –TCT ungana na 9 km,

-      Umuhanda wa kaburimbo Kigali – Musanze hasanwe 30.7 km ku ruhande rwa Rulindo,

-      Hasanwe kandi umuhanda wa kaburimbo Kigali – Gatuna ungana na 11.3 km,

-      Hasanwe umuhanda wa Tare – Nyirangama ufite uburebure bwa 17 km;

-      Hasanwe umuhande wa Ngabitsinze – Gitabage- Karambo

-      Hakozwe umuhanda wa Rwiri – Marembo ungana na 3 km

-      Hakozwe umuhanda wa Feeder Roads Kinini - Nturo - Nyabuko – Yanze : 21 km

 

Muri iki gihe manda irangiye hari gusanwa:

-      Kiyanza – Cyiri- Murambi

-      Umuhanda wa Rusine - Sanzare - Karambo - Mitabi (11.7 km);

-      Umuhanda wa Kirambo- Gisanze- Budakiranya  ( 11 km)

-       

Hashyizweho kandi amatsinda/amashyirahamwe 10 akurikirana buri munsi imihanda, agakora isuku yayo kandi agasana aho yangiritse ku nkunga ya FER. Iyo mihanda ni Mukoto-Nyacyonga, Kajevuba-Kiyanza – Burega – Remera, Tumba-Buyoga-Kisaro, Base-Cyungo-Rukozo, Shyorongi-Ngoma-Remera na Nzove-Munindi ifite uburebure bwa 260.6 Km

Mu birebana n’ibiraro, hubatswe:

-      Ibiraro 5 byubatswe muri 2012/2013: Kiri, Base, Muvumo iⅈ Nyagasaza na  Nyakabingo

-       ikiraro cya Base gihuza centre ya Base na Centre ya Nyirangarama muri 2013/2014,

5.   Inyubako z’Akarere

Muri iyi manda dusoza, hubatswe amazu mashya atandukanye arimo agenewe ibikorwa by’ubuvuzi, ibiro byo gukoreramo (offices), amasoko n’ibindi. Amafoto akurikira arerekana bimwe muri ibyo bikorwa:

 

-      Hubatswe kandi hatangizwa ibitaro bigezweho bya Kinihira

-      Hubatswe kandi hatangizwa ibitaro bya Remera  - Mbogo,

-      Hari kubakwa isoko rya Remera Mbogo :

-      Hubatswe ikigo ndangamuco cy’Akarere ka Rulindo, kikaba cyaruzuye kandi gisurwa nab a mukerarugendo

-      Mu mwaka wa 2012/2013, hubatswe ibiro by’Akagari ka Gasiza, Umurenge wa Bushoki,

 

6.   Imiturire

Mu bijyanye n’imiturire, hanogejwe uburyo bwo gutura mu cyaro no mu mujyi w’Akarere ka Rulindo uherereye mu Murenge wa Shyorongi – Rusiga na Mbogo.

Mu miturire yo mu cyaro hakozwe:

-     Ibishushanyombonera by’imidugudu (layout plans) aho buri murenge ufite nibura 1 y’intangarugero. Aha twavuga nka Rusine, Ngoma, Rutonde, Kajevuba n’ahandi.

-    Hakomeje gahunda yo gutura ku mudugudu, aho ku ngo 67492 ziri mu Karere 52,306 (77.5%) zituye ku mudugudu bivuye kuri 43,622 (64.6%) muri 2012[4].

-    Hatunganyijwe model villages 3: Kajevuba, Rusine na Shyorongi n’ubwo ho hashyizwe mu mujyi w’Akarere). Hateguwe ibibanza 1,827 bishobora guturwamo

-    Hahanzwe imihanda yo mu midugudu ingana na 53.5 km

-    Imiryango 562 yari ituye muri High Risk Zone yatujwe neza ku mudugudu,

-    Hatangijwe umushinga wo gutuza abatuye mu manegeka hifashishijwe uburyio bwa Payment for Envirnement Services (PES) aho huzuye amazu 32 mu mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Kirenge, Umurenge wa Rusiga

 

Naho mu bijyanye no gutunganya umujyi w’Akarere, muri 2012 hakzwe igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rulindo ku buso bwa 4500 ha. Naho muri 2015 hakozwe Igishushambonera cy’umujyi wa Shyorongi ku buryo bwimbitse (Detailed implementation study) ku buso bwa 580 ha. Aha hakaba haratangiye kubahiriza iyi Master plan.

 

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi w’Akarere ka Rulindo hibanzwe ku bikorwa biteza imbere umuco siporo n’ubukerarugendo. Ibyo byatumye amafaranga menshi ashorwa mu kubaka stade ya Shyorongi (phase 1). Hatunganyijwe kandi ubusitani kuri hegitari 6 ahamaze no kubakwamo bungalows zo kwiyakiriramo. Habaye ibikorwa byo kwagura Guest house ya Shyorongi aho ubu byazwa umusaruro yinjiriza Akarere amahoro.

 

 

 

7.   Ibibazo bikomeye

-    Imitrere y’Akarere ka Rulindo (hilly landscape) yakomeje kuba imbogamizi ku miturire, ubwitabire bw’abatuye ku mudugudu bukiri hasi. Ibi bigira ingaruka ku ikwirakwizwa ry’ibikorwaremezo nk’amazi n’amashanyarazi, hashorwa amafaranga menshi muri ibi bikrowa ariko abo bigeraho baracyari bacye.

-    Rulindo ni Akarere gafite imigezi mito itagira amasumo (waterfalls) bigatuma kubona amashanyarazi yaturukaho bidashoboka.

 

 

Bikorewe i Rulindo kuwa 1 Kamena  2016

 

 

Ir Felicien NIYONIRINGIYE

Umuyobozi wa OSC

 


[1] Source: Water for People, Flow Survey Results for Rulindo & KIcukiro, 2015

[3] Aha ntabwo hirengagijwe ko ushobora gusanga hari izifite utubazo dutuma zidakora ariko dushobora gukosoka bitagoranye.

[4] Icyitonderwa: EICV 3 yerekanye ko muri uyu mwaka Akarere ka Rulindo kari kuri 23.6%