AHO AKARERE KA RULINDO GAHERERE

 

Akarere ka Rulindo gaherereye mu Ntara y'Amajyaruguru kakaba nyuma y'ivugurura ry'inzego z'ibaze mu mwaka wa 2006 karakomatanyije igice kimwe cy'icyahoze ari Akarere ka Shyorongi, Akarere ka Buliza n' Akarere ka Kisaro.

Akarere ka Rulindo gahana imbibi n'Uturere dutanu aritwo : Nyarugenge, Gasabo, Gicumbi, Burera, Gakenke na Kamonyi. Ubukungu bw'Akarere ahanini bushingiye ku buhinzi n'ubworozi. 

Akarere ka Rulindo gafite ibikorwa nyaburanga birimo ikigo ndanga murage giherereye mu Murenge wa Rusiga ahitwa ku Kirenge aho Umwami Ruganzu II ndoli yakandagije ikirenge kikahishushanya.  Muri icyo kigo hamurikwa ibikorwa bitandukanye bigaragaza umuco wo hambere mu gihe cy'ubwami ndetse n'imigenzo yakorwaga icyo gihe.

Akarere ka Rulindo ni Akarere k'imisozi miremire ibereye ubukerarugendo. Mu Murenge wa Shyorongi hubatswe sitade igezweho ifite tapi, iyo stade ifasha abatuye Rulindo n'abandi bayifuza kwitabira imikino n'imyidagaduro.

Mu Karere ka Rulindo hubatse Hotel ndetse n'andi mazu acumbikira abantu ku buryo uharaye arara ahumeka umwuka mwiza ndetse agataha yifuza kuzagaruka. Muri ayo macumbi twavugamo Hotel Dian Fossey Nyiramacibiri n'ubusitani bwayo byubatse mu Murenge wa Shyongo, Entreprise Urwibutso, ahazwi ku izina rya Nyirangarama, mu Murenge wa Bushoki ndetse n'amacumbi y'uruganda rw'icyayi rwa SORWATHE aherereye mu Murenge wa Kinihira. 

Akarere ka Rulindo gafite ibikorwa bizanira igihugu amadovise birimo ubucukuzi bw'Amabuye y'agaciro acukurwa mu Murenge wa Shyorongi no mu Murenge wa Masoro. Hari kandi inganda 6 zitunganya kawa zubatse mu Mirenge ya Bushoki, Rusiga, Tumba na Burega. Ubuhinzi bw'indabo nabwo ntibwibagiranye mu Karere ka Rulindo kuko zihingwa mu Murenge wa Bushoki, Ngoma, Cyinzuzi, Shyorongi na Mbogo kandi zikoherezwa mu mahanga. Ibyo byose hiyongeraho igihingwa cya stevia gihingwa mu Murenge wa Ngoma.