Ku itariki ya 03 Ukuboza, 2018 ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuyzamahanga w’Aabantu bafite ubumuga, hirya no hino mu Mirenge y'Akarere ka Rulindo habaye irori byo kwizihiza uwo munsi. Nk’uko byagarutsweho muri ibyo birori, ngo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basanga ibikorwa bijyanye n’imyemerere bitabageraho uko bikwiye kuko usanga mu nsengero nta muntu uba ahari ngo abafashe gusemura, akoresheje ururimi rw’amarenga,  ibyo uwigisha avuga; akenshi ugasanga batajya mu nsengero kuko baba batumva ubutumwa buhatangirwa kandi nabo babukeneye.

Ku rwego rw'Akarere uwo munsi wizihirijwe mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Nyirabirori. Abaturage bifatanyije n'Umuyobozi w'Akarere Kayiranga Emmanuel.

Igikorwa cyabimburiwe no kwipimisha ku bushake ubwandu bw'agakoko gatera  SIDA hamwe n’izindi ndwara zitandura, kumurika ibikorwa by'abafite ubumuga, nyuma hatangwa ubutumwa binyuze mu ikinamico, umuvugo, indirimbo, imbyino n'impanuro z'abayobozi.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihuguy’aban bafite ubumuga ku rwego rw’Akarere, Bwana Ugwaneza Norbert mu butumwa yatanze yashimiye Nyakubahwa  Perezida wa Repubulika Paul Kagame wahaye ijambo abantu bafite ubumuga ubu bakaba bitabwaho kandi kera barahezwaga.  Yagize ati : “Kera abafite ubumuga barahezwaga, bagatukwa bagateshwa agaciro, ariko kubera imiyoborere myiza y’igihugu cyacu ubu Abantu bafite ubumuga bitaweho , bahabwa bufasha n’ubwo butaragera ku babukeneye ijana ku ijana, ariko igikorwa kirakomeje. Ibi bikaba ari ibintu twishimir kuko badukuye mu bwigunge kuko natwe tubona koahri ibyo dushoboye, tukagerageza gukora bijyanye n’ubushobozi twifitemo.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihuguy’aban bafite ubumuga ku rwego rw’Akarere yagaragaje kandi imbogamizi abafite ubumuga bagihura nazo nko kubura ibibuga by'imyidagaduro byabagenewe, kubahari imiryango igihisha abafite ubumuga, kutagira uburyo bwo gusenga bufasha abafite ubumuga bwo kutabona no kutavuga, zimwe mu nyubako za Leta n'iz'amadini n'amatorero zitorohereza abafite ubumuga kuzigeramo n'insimburangingo hamwe n’inyunganirangingo zitaragera ku bazikeneye bose, asaba ko ubuyobozi bwabakorera ubuvugizi izo nzitizi zigakurwaho.

Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo Kayirana Emmanuel yasabye abitabiriye ibirori kudaheza no kudaha akato abafite ubumuga mu bikorwa by'iterambere kuko nabo bashoboye, bafite ibikorwa by’amaboko bakora kandi bibateza imbere. Yabasabye kutabita amazina abatesha agaciro, bakazirikana ko ubumuga bafite atari bo babwiteye, ndetse bakababa hafi bakabafasha kwiyakira.

Umuyobozi w'Akarere yijeje abafite ubumuga ko ibibazo byagaragajwe, ubuyobozi bw'Akarere buzafatanya n'abafatanyabikorwa bagakora ibishoboka bikabonerwa ibisubizo.

Mu Karere ka Rulindo habarurwa abantu bafite ubumuga ibihumbi bitanu na magana atatu na mirongo irindwi na bane (5374). Muri uyu mwaka wa 2018, Akarere ka Rulindo kafashije abafite ubumuga 84 kwiga imyuga, muri bo 34 bahabwa ibikoresho byo kubafasha gukora imyuga bize, abantu 6 bahabwa insimburangingo, abandi 16 bahabwa inyunganirangingo, imiryango 308 y’abafite ubumuga yorozanya amatungo magufi n’amaremare.

Umuhanzi Mazimpaka Patrick, ufite ubumuga bw'uruhu yasusurukije abitabiriye ibirori abaririmbira, barabyina, barasabana.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*