Kuri uyu wa 24/11/2018 mu Karere ka Rulindo, mu Mirenge yose igize Akarere hakozwe ibikorwa by'umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama. Ibyo bikorwa bikaba byibanze ku kubakira abaturage badafite amacumbi, kubaka amashuri, gusana imihanda n’ibiraro byangijwe n’imvura hamwe n'ibikorwa byo kurwanya isuri.

Umuyobozi w'Akarere Kayiranga Emmanuel, ari kumwe n’Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere, abagize Komite Nyobozi y’Akarere, abahagarariye inzego za Gisirikare na Polisi  bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Cyinzuzi, Akagari ka Budakiranya,  mu bikorwa byo kubakira abaturage 3 batishoboye barimo abahuye n’ibiza ndetse n’ufite amikoro make utagiraga icumbi.

Muri uyu muganda kandi habaye igikorwa cyo gusoza icyumweru cy’umujyanama, aho Abajyanama mu nama Njyanama y’Akarere bifatanyije n’abaturage mu muganda, nyuma y’umuganda bagatanga ubutumwa ku baturage bubakangurira kwitabira gahunda za Leta. Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere Madame Uwizeyimana Agnes yasabye abaturage kurangwa n’urukundo no gufasha bagenzi babo babaye. Yabasabye kandi kwitabira gahunda za leta zinyuranye no kwitabira inama n’ibiganiro biba byabagenewe. Yagize ati :” Mu cyumweru cy’umujyanama dushoje cyatangiye ku itariki ya 18-24/11/2018 cyari gifie insanganyamatsiko igiora iti : Uruhare rw’umujyanama mu iterambere ry’abaturage, twazengurutse utugari twose tugenda twifatanya n’abaturage mu nama, mu biganiro, mu nteko z’abaturage no mu mugoroba w’ababyeyi; ariko icyagaragaye ni uko izo gahunda usanga abaturage tutitabira uko bikwiye kandi haganirirwamo byinshi by’ingirakamaro. Murasabwa rero kwikubita agashyi mukajya mwitabira izo gahunda kuko biri mu bizabafasha kwihuta mu iterambere.

Mu cyumweru cy’umujyanama, abajyanama bakusanyije amafaranga ibihumbi Magana atatu na mirongo itatu (330,000Frw) yo gufasha mu bikorwa byo kubakira abo baturage 3 ba Cyinzuzi.

Nyuma y’umuganda abayobozi batandukanye batanze ibiganiro bishishikariza abaturage kwicungira umutekano, gukumira itwita ry’abangavu, kuzitabira icyumweru cy’abafite ubumuga (24-03/12), kuzitabira amatora y’Inama y’igihugu y’abana ateganyijwe ku va ku wa 04-07/12.

Abaturage kandi bakanguriwe kurwanya ruswa n’akarengane, kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, kugira isuku no kubahiriza uburenganzira bwa muntu bazirikana ko Umunsi Mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu uzizizhizwa ku wa 10/12/2018. Ababyeyi bakanguriwe kandi kohereza abana muri gahunda y’intore mu biruhuko iteganyirijwe abana n’urubyiruko kuva ku myaka 5-30; aho abana bazajya batorezwa ku Kagari.

Umuganda wagenze neza.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*