Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2018, abaturage bo mu Mirenge ya Cyungo na Base bakorana n’Umushinga nterankunga Duterimbere ONG, bibumbiye mumatsinda 11 yo kubitsa no kugurizanya bahawe ibikoresho bizabafasha kwaguraubucuruzi bakora. Bimwe mu bikoresho bahawe harimo imashini 38 zidoda, imashini 2 ziboha imipira, ibikoresho byo gutunganya imisatsi, ibikoresho byo muri resitora n’ibindi bikoresho byo gukora imyuga iciriritse nko kudoda inkweto no kuboha ibikapu n’uduseke.

Nk’uko byatangajwe n’umukozi wa DUTERIMBERE ONG Namahoro Grace, ari nawe waherekeje abahawe ibikoresho mu rugendo rwo gushing amatsinda bakoreramo, ngo abanyamuryango ba Duterimbere ONG 72 ku ijana ni abagore. Ibyo ngo ni ukubera ko Duterimbere ONG igamije guteza imbere umugore no kumurinda ihohoterwa. Bityo bakaba bakorana n’abagore, bakabahugura, bakabigisha kuzigama no gushora imari mu mishanga iciriritse kandi bakunguka. Yagize ati : “Burya amakimbirane yo mumuryango, ahanini aterwa n’amikor omake, umugore asaba umubabo buri kimwe cyose; ni muri urwo rwego twatekereje gukorana n’abagore ngo tubafashe kubaka ubushobozi n’ubukungu ngo duhashye ihohoterwa.”

Nziyonsenga Felicite, ni umubyeyi wo mu Murenge wa Cyungo watanze ubuhamya avuga ko yabayeho mumakimbirane, imyaka myinshi umugabo we akajya amukubita akamuharira inshingano z’urugo wenyine akamutererana mu burere bw’abana bane babyaranye.

Yagize ati : “igihe cyarageze umufatanyabikorwa Duterimbere ONG aza gukorera mu Murenge wa Cyungo baraduhugura. Najyanaga n’umugabo mu mahugurwa baduhugura mukurwanya ihohoterwa, buhoro buhoro agenda ahinduka, amenya inshinganoze nk’umugabo mu rugo, ubu yarahindutse dushakira hamwe iterambere ry’umuryango. Ubu dusigaye ducuruza ikigage, na resitora, n’ubwo tutari dufite ibikoresho bihagije muri ubwo bucuruzi, ariko tujya inama tugafatanya. Ubu twahawe ibikoresho bizadufasha muri resitora, tugiye gukora, twunguke kandi tube intangarugero aho dutuye kandi dufashe n’abaturanyi baba bakirangwa n’amakimbirane mu miryango.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Gasanganwa Marie Claire, yashimiye umufatanyabikorwa Dutimbere ONG uruhare agira mu guteza imbere abaturage, by’umwihariko babaha ubumenyi bugamije kubakura mu bukene no mu makimbirane. Yasabye abahuguwe gukoresha ubumenyi bahawe, kandi bakaba umusemburo aho batuye bifasha abahuye n’amakimbirane kuyasohokamo. Yasabye kandiabahawe ibikoresho kubibyaza umusaruro, bakiteza imbere n’imiryango yabo ikarushaho kubaho neza, abana bakiga. Yabasabye kwirinda ubuharike n’ubushoreke kuko akenshi usanga aribyo bisenya umuryango; yabibukije kandi kubyara abo bashoboye kurera.

Duterimbere ONG mu Karere ka Rulindo ikorera Mirenge ya Base na Cyungo, ikaba ifite abanyamuryango 570 bibumbiye mu matsinda 11 yo kubitsa no kugurizanya. Mu rwego rwo kubaka ayo matsinda buri tsinda ryahawe inkunga y’amafaranga ibihumbi bisaga Magana atanu Agomba guhora mu itsinda igihe bagabanye bakayashyira ku ruhande kugira ngo akomeze kubafasha mu iterambere ry’itsinda.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*