Ubwo abasenateri bari muri Komisiyo ya sena y'ububanyi n'amahanga, ubutererane n'umutekano basuraga Akarere ka Rulindo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2018 bashimiye abaturage bo mu Murenge wa Bushoki uruhagre bagira mu gufasha abaturanyi bahuye n’ibiza. Urugendo rwabo rukaba rwari muri gahunda yo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma by’umwihariko hasuzumwa uko imyanzuro ijyanye no kurwanya ibiza yagiye ishyirwa mu bikorwa.  

Honorable Senateri MUKAKALISA Jeanne d'Arc na Honorable Senateri  MUSHINZIMANA Appollinaire basuye akagari ka Gasiza baganira n'abaturage ku bijyanye n'ibiza, kubikumira no kureba uko ingamba zafashwe mu gukumira ibiza zirimo gushyirwa mu bikorwa n'uruhare rw'abaturage mu gutabara no gufasha abaturanyi bahuye n'ibiza.

Abaturage bashimiwe uko bacumbikiye bagenzi babo basenyewe n’ibiza, uko batabaye imiryango yabuze ababo bitewe n’ibiza n'uburyo bagira uruhare mu kubaha umuganda babafasha kongera kubona amazu yo guturamo.

Mu biganiro Abasenateri bagiranye n’Umuyobozi w’Akarere, Kayiranga Emmanuel, yabagaragarije ko muri rusange Akarere ka Rulindo gakunzwe kwibasirwa n’ibiza  by’inkangu, inkuba, imyuzure, urubura, umuyaga n’inkongi z’umuriro.

Muri uyu mwaka wa 2018 mu Karere ka Rulindo ibiza byahitanye abantu 17, abantu 19 barakomereka, amazu 566 arasenyuka, hegitari 495 z’imyaka zangizwa n’ibiza, amatungo 159 arapfa, ibiraro 39 birasenyuka n’ubwiherero 2265 burasenyuka.

Nk’uko Umuyobozi w’Akarere yabisobanuye ngo nyuma yo guhura n’ibyo biza, Akiarere kakoze ibikorwa bitandukanye birimo kwihanganisha abahuye n’ibiza, abaturage bakomeje kwigishwa uburyo bwo kwirinda ibiza, bashishikariza abaturanyi gufasha bagenzi babo bahuye n’ibiza, gushishikariza abaturage kurwanya isuri no gufata amazi yo ku mazu yabo, ndetse no gushyikiriza imiryango yahuye n’ibiza inkunga y’ibiribwa birimo toni 13 n’ibilo 320 z’ibigori hamwe na toni 7 n’ibilo 310 z’ibishyimbo.

Mu gufasha abaturage basenyewe n’ibiza bafite amikoro make, mu Karere hose, ku bufatanye n’abaturage binyuze mu muganda hamwe n’abafatanyabikorwa, harimo kuzamurwa amazu 126, muri yo amazu 63 akaba ageze igihe cyo gusakarwa. Hari kandi amazu 26 yamaze gutuzwamo bene yo bari barasenyewe n’ibiza.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*