Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Ugushyingo 2018 hirya no hino mu Karere ka Rulindo habaye inteko z’abaturage. Muri izo Nteko  habaye igikorwa cyo kumurikira abaturage ibikorwa batanze mu igenamigambi ry’umwaka wa 2018/2019 bikaba byarashyizwe mu mihigo  ndetse hakusanywa  ibyifuzo by’abaturage bizavamo ibikorwa by’ingenzi bizashyirwa mu mihigo y’umwaka wa 2019/2020.

Umuyobozi w’Akarere Kayiranga Emmanuel, yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Base, Akagari ka Gitare. Mu ijambo rye, yashimiye abaturage uruhare bagira mu iterambere ry’Akarere n’igihugu muri rusange, abasaba gukomeza gukunda igihugu. Yabasabye gutanga ibitekerezo ku bikorwa bizajya mu mihigo mu bwisanzure, ndetse abasaba kuzagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo, kandi bakabungabunga ibikorwa remezo byubatswe kuko bibafasha mu buzima bwa buri munsi.

Muri izi nteko abaturage barahuriye ku Kagari , basobanurirwa  ibikubiye mu ngengo y’imari y’amajyambere n’uruhare rw’ibyavuye mu bitekerezo byabo ku ngengo y’imari yose ndetse basobanurirwa uburyo bwakoreshejwe kugira ngo ingengo y’imari  yemezwe n’uruhare abaturage ubwabo babigizemo.

Ibyifuzo by’abaturage bitagaragaye mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2018/2019 cyangwa iy’igihe giciriritse byaganiriweho harebwa  niba bigikenewe, baganira ku bundi buryo bwakoreshwa ngo bishyirwe mu bikorwa binyuze nko mu bikorwa by’umuganda, ibikorwa bya VUP n’ubundi bufatanye bw’abaturage n’abafatanyabikorwa.

Nyuma yo gutanga ibitekerezo byashyirwa mu mihigo ya 2019/2020, ku rwego rw’Akagari  hatoranyijwe ibikorwa 3 bizashyikirizwa Umurenge, Umurenge nawo ukazashyikiriza Akarere ibikorwa by’ingezi 3 bizakurwamo ibizashyirwa mu mihigo y’Akarere y’umwaka wa 2019/2020.

Inteko zashojwe abaturage bashimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu bubazirikana kandi bukabaha ijambo mu kwihitiramo ibibakorerwa ndetse bashimangira ko batazahwema gusigasira ibyagezweho no kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*