Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2018 mu Murenge wa Bushoki, Akagari ka Gasiza ku bufatanye na AJPRODHO JIJUKIRWA urubyiruko 247 barimo abagore 187 n’abagabo 60 bo mu Mirenge ya Bushoki, Rusiga, Shyorongi, Mbogo na Base rwize imyuga yo gusudira, ubukanishi, ububaji, kudoda no gutunganya imisatsi bashyikirijwe ibikoresho bizabafasha gushyira mu bikorwa imyuga bize.

Mbere yo gushyikiriza ibikoresho urwo rubyiruko, AIP Sam NGORORANO  wari uhagarariye police yatanze ikiganiro ku itegeko rishya rihana abakoresha ibiyobwenge n'ibihano biteganyirijwe ababikoresha.

Igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Kayiranga Emmanuel, umuhuzabikorwa w'Umushinga YEIS ukorera muri AJPRODHO Madame Kabatesi Florence.

Mu ijambo rye Umuyobozi w'Akarere yashimiye AJPRODHO JIJUKIRWA uruhare igira mu kuzamura imibereho y'urubyiruko. Yibukije urubyiruko ko Amahirwe babonye batagomba kuyapfusha ubusa ahubwo bagaharanira kunoza ibyo bakora kuko aribyo bizabafasha kubona aba clients. Yagize ati :”amahirwe aza rimwe mu buzima, icyo wafashe ntukarekure. Ubumenyi mwahawe buzabafashe kwiteza imbere, ntimugasuzugure umwuga. Ubu mutangiye urugamba rw’iterambere, ibibazo ntibizabura ariko ubuyobozi bubari hafi, muzagishe inama kandi namwe mukorere hamwe mujye inama y’ibyateza koperative zanyu imbere.Muzanoze ibyo mukora kandi murangwe n’ubunyangamugayo nibyo bizabafasha gukurura abakiriya.” Yabasabye kandi kwirinda ibiyobyabwenge no kwirinda kwishora mu busambanyi no muzindi ngeso mbi kuko bibangiriza ubuzima.

Urubyiruko rwagaragaje ko rwishimiye inkunga rwahawe, rushimangira ko rugiye gukorera muri koperative kandi rukagira uruhare mu guca caguwa badoda imyenda ijyanye n' ibyifuzo by'abazaba babagana ndetse n'indi myuga bize bakayikorana ubunyangamugayo.

Umuhuzabikorwa w'Umushinga YEIS ukorera muri AJPRODHO Madame Kabatesi Florence yavuze ko AJPRODHO JJIJUKIRWA yafashije urwo rubyiruko rwize imyuga kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bakaba barahuguwe ku micungire y’umutungo, ku kuzigama, ku kuba ba rwiyemezamirimo, bahawe ubumenyi kandi kubijyanye no kugqana ibigo by’imari, gushaka amasoko y’ibyo bakora no guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo.n Uru rubyiruko kandi ngo rwahuguwe no kubuzima bw’imyororokere.

Muri uru rubyiruko 247 barangije kwiga imyuga bibumbiye muri koperative 10 zirmo koperative 5 z’abize ubudozi, koperative 2 z’abize gutunganya imisatsi, koperative 1 y’abize gusudira, koperative imwe y’abize ububaji na Koperative 1 y’abize ubukanishi.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*