Kuri uyu wa mbere Ugushyingo 2018 mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Rulindo habaye amahugurwa y'umunsi umwe yahawe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari. Muri ayo mahugurwa, abakomiseri muri Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu bakanguriye  Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari gukumira bivuye inyuma absambanya abana ndetse n’ababahohotera.  

Komiseri Makombe Jean Marie Vianney yasobanuriye abitabiriye amahugurwa amahame remezo y'uburenganzira bwa muntu, inshingano n'imikorere bya Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu. Abitabiriye amahugurwa bahawe kandi ikiganiro ku burenganzira bw'umwana, ikumira n'ihana ry'icyaha cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa umwana cyane cyane gusambanya umwana.

Nyua y’ibiganiro, abitabiriye amahugurwa bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura nazo mu kazi zirimo:  kutamenya amategeko, ugasanga hari amategeko mashya asohoka ntibabimenye cg ngo basobanukirwe n'ibiyakubiyemo; kuba mu kurangiza imanza z'imitungo harimo ingingo ivuga ko hagomba kubanza gukora igenagaciro ry'umutungo, akenshi ugasanga gukoresha igenagaciro bigora umuturage kuko aba agomba kwishyura uwakoze expertise, basabye ko habaho gusuzuma niba expertise itakorerwa ku rwego rw'umurenge cg Akarere. Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari bagaragaje kandi ko ku Kagari hari umubare muke w'abakozi ugereranyije n'inshingano bafite.

Ibibazo byose babajije byahawe umurongo, ku bijyanye n'ubumenyi buke mu mategeko bagiriwe inama yo gusura websites za Minisiteri y’ubutabera, Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo n’urubuga rw’ibiro bya Minisitiri w’intebe kugira ngo barebeho amategeko uko asohotse, bayasome bayamenye kuko abafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Asoza ayo mahugurwa, Umuyobozi w'Akarere Kayiranga Emmanuel yasabye ba ES b'Utugari guha agaciro amahugurwa bahawe bakazirikana ko gukumira abasambanya abana ari umurongo igihugu kigenderaho watanzwe na Perezida wa Repubulika.

Yasabye ba ES b'Utugari gutanga ubutabera bihutira kurangiza imanza kandi neza aho badasobanukiwe bakagisha inama abanyamategeko n'abakozi ba Minisiteri y’ubutabera bazwi ku izina rya MAJ bakorera ku biro by’Akarere.

Yabasabye kandi gukoresha amahuriro yose aba mu Kagari hamwe n'inzego zatowe bakimakaza umuco wo kunga abafitanye ibibazo, mu nkiko no mu bunzi hakajyayo ibibazo bikeya nabyo byananiranye mu nteko z’abaturage n’ahandi.

Amahugurwa yashojwe abayitabiriye biyemeje gutanga ubutabera bwihuse kandi butagira uwo buhutaza ndetse bagakaza n’ingamba zo gukumira abasambanya abana binyuze mu bumenyi bahawe, basaba ko amahugrwa nk’aya yajya abaho buri mwaka bakongererwa ubumenyi kuko bibafasha mu kazi bakora.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*