Ku wa 05 Ukwakira, hirya no hino mu mirenge igize Akarere   ka Rulindo hizihijwe umunsi mpuzamahanga wa mwarimu wari ufite insanganyamatsiko ikurikira "Umwarimu w'Umunyamwuga kandi ushoboye ni Fondasiyo ku ireme ry'uburezi.” Muri ibyo birori, buri murenge  wahembye mudasonwa ngendaa yo mu bwoko bwa  Positivo umwarimu wabaye indashyikirwa ku rwego rw’umurenge.

Ku rwego rw'Akarere uwo munsi wizihirijwe mu Murenge wa Rusiga ahavuye umwarimu w'Indashyikirwa ku rwego rw'Akarere Bwana UWIMANA Mubaraka wigisha kuishuri rya  Inyange Girls’School of Science; uwo mwarimu   akaba yahembwe Tablet  ya  Sumsung  ahabwa na Certificate y’ishimwe.  Umuyobozi w'akarere  KAYIRANGA Emmanuel  ari kumwe n'intumwa ya REB   GATERA Augustin bifatanyije n’abarimu bo mu Murenge wa Rusiga.

Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abarimu byabimburiwe n’imikino inyuranye irimo umupira w’amaguru, basketball na Volley Ball yahuje abarimu.

Intumwa ya REB   GATERA Augustin yashimiye abarimu akazi k’ubwitange bakora, bibutswa ko akazi k’uburezi ari umuhamagaro kurusha uko ari akazi umuntu akora ategereje igihembo. Abarimu basabwe gukorana umurava akazi bashinzwe bakumva ko bafite uruhare rukomeye mu kurerera igihugu kandi bakazirikana ko bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza kuko abana bigisha babifatiraho urugero.

Umuyobozi w’Akarere Kayiranga Emmanuel yasabye abarimu kuba umusemburo w’iterambere n’imibereho myiza aho batuye; bakagira uruhare mu kwigisha abaturage kugira isuku, kurwanya imirire mibi, bakanguria ababyeyi kujyana abana mu ishuri, ndetse bagakangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta. Umuyobozi w’Akarere yagize ati : “Kwigisha ntibirangirira cyangwa ngo bitangirire ku ntebe y’ishuri gusa, igihe umwana azaba yaturutse iwabo mu muryango hari uburere yahawe n’abayeyi ndetse nawe muturanye hari ibyo wamutoje, kumurera mu ishuri bizaza byuzuzanye n’uburere bw’ibanze yaboneye mu muryango, bityo akure mu bwenge no mu myifatire iboneye.”

Abarimu nabo bashimiye Leta y’U Rwanda gahunda ikomeje kubagezaho zibateza imbere harimo nka koperative Umwarimu SACCO ibafasha mu kwiteza imbere mu bukungu no kubona inguzanyo mu buryo buboroheye kandi ku nyungu nkeya, gahunda ya Girinka mwarimu ndetse by’umwihariko bakaba bagira n’umunsi mpuzamahanga wabahariwe, aho bahura bakungurana ubumenyi, bagasabana kandi bagasangira ngo kuko nabyo bibereka ko Leta y’u Rwanda ibitayeho.

Umwarimu w'indashyikirwa ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru  HAKIZIMANA Callixte yavuye Kuri GS Rutabo mu Murenge wa Kisaro yahembwe ipikipiki nshyashya na mudasobwa. Imirenge itandatu nayo ikaba yoroje abarimu inka muri gahunda ya girinka mwarimu. Abayobozi b'amashuri yavuyeho abarimu b'Indashyikirwa ku rwego rw'Akarere n'Intara nabo bahembwe Smart Phones.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*