Kuri iki cyumweru tariki ya 7 Ukwakira 2018 hijihijwe umunsi mpuzamahanga w'abageze mu zabukuru. Ku rwego rw'Akarere ukaba wizihirijwe mu Murenge wa NGOMA mu Kagari ka Munyarwanda,  mu Mudugudu wa Busizi.  Umuyobozi w'Akarere Bwana Kayiranga Emmanuel akaba yifatanyije n’abageze mu zabukru mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kubazirikana.

Muri ibi birori, abageze mu zabukuru bishimiye uburyo ubuyobozi bw’igihugu cyacu bubazirikana muri gahunda zinyuranye zigamije kurengera abageze mu zabukuru nka gahunda ya VUP ibaha inkunga y’ingoboka, gahunda ya girinka, ndetse n’izindi gahunda zifasha abatishoboye.

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abageze mu zabukuru, mu Murenge wa Ngoma, igikorwa cyatangijwe no gusura umuturage ugeze mu zabukuru  witwa UWAMBAYE Marigarita witeje imbere yorora inka ndetse akaba yariguriye Umurasire w'izuba akoresha abonesha mu nzu.

Ubutumwa bwatanzwe, bwagarutse ku nsanganyamatsiko igirea iti : “Kwigira kwa buri wese: umusingi w'amasaziro meza.”

Uhagarariye abafatanyabikorwa mu gufasha abageze mu zabukuru yavuze ko bazakomeza gutera inkunga abageze mu zabukuru cyane cyane abatishoboye mu rwego rwo kubafasaha kugira amasaziro meza.  

Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yakanguriye  buri wese guharanira kwigira no kwizigama atekereza ejo hazaza igihe azaba atakibashije gukora, azaba akeneye kugira amasaziro meza kuko buri wese ariho agana. Yanasabye abakiri bato n’abakuze kubaha no guha  agaciro abageze mu zabukuru ndetse bakitabwaho bihereye mu miryango baturukamo, bagafashwa kugera ku bikorwa batagishobora kwikorera kubera imbaraga nke. Yijeje abageze mu zabukuru ko Leta izakomeza kurushaho kubitaho kuko ari inshingano zayo gufasha abaturage bakeneye ubufasha.

Urubyiruko, abagore n’abagabo baserutse mu mbyino, amazina y'inka ndetse n’imikino byose bigaragaza uburyo abageze mu zabukuru bagomba kwitabwaho, bagafashwa imirimo yo mu rugo nko kubakorera isuku, kubavomera amazi no kubaba hafi bakarindwa ubwigunge.

Ibirori byashojwe abageze mu zabukuru baremerwa ibyo kurya n’ibikoresho byo mu rugo, nyuma barasangira barasabana.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*