Ibi Guverineri yabisabye abikorera bo mu Karere ka Rulindo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 04 Ukwakira 2018, ubwo yagiranaga ibiganiro nabo mu cyumba cy’inama cyo mu Murenge wa Base. Muri iyo nama abikorera bo mu Karere ka Rulindo no mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke uhana imbibe n’Umurenge wa Base bagaragarijwe igishushanyo mbonera cya Centre ya Base nk’uko cyemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo maze basabwa kuzitabira kugishyira mu bikorwa.

Muri ibyo biganiro, Guverineri Gatabazi yashimiye abikorera uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu binyuze mu misoro batanga, mu kazi baha abashomeri n’ibindi bikorwa by’iterambere bagiramo uruhare. Yagize ati : “Nta muntu n’umwe utera inkunga imishahara, ndetse n’amafaranga ya expropriation byose biva mu misoro, amafaranga duhembwa ni mwe muyatanga. Leta y’u Rwanda rero iha agaciro gakomeye abikorera kuko bafite uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu no mu iterambere.

Guverineri yasabye abikorera gukorera hamwe bagakora imishinga minini ibyara inyungu ijyanye n’uburyo centre ya Base irimo kwaguka kandi ikagenda itera imbere kubera uruhurirane rw’imihanda ya kaburimbo (umuhanda Kigali-Musanze, Base-Nyagatare na Base-Burera) igiye kuzaba ikikije iyo centre. Guverineri yagize ati : “Iyi mihanda ya kaburimbo igiye kunyura hano mukwiye kuyibyaza umusaruro, kuko abaturutse ahandi ntibakwiye kuza ngo babubakane parking y’ibinyabiziga, ikimoteri, amagorofa n’ibindi bikorwa bibyara inyungu ngo babimure kandi namwe muhari mufite igishoro, nimukorane na banki mwiteze imbere.”

Guverineri kandi yasabye abikorera kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kuko ibiyobyabwenge bikomeje kwangiza urubyiruko; yabasabye kwirinda kunyereza imisoro no kuyitangira ku gihe, bakirinda gucibwa amande kuko byabasubiza inyuma mu mikorerer yabo. Yasbye abacuruzi kwirinda kugurizanya amafaranga binyuze mri banque Lambert cyangwa urunguzi kuko ubwo buryo butemewe kandi bukaba bugira ingaruka nyinshi ku babukoresha zirimo no kwamburwa amafaranga wakoreye ndetse rimwe na rimwe ugasanga abantu baricana.

Ibiganiro byashojwe abikorera biyemeje gushyira hamwe bagakora imishinga minini ibyara inyungu irimo kubaka ikimoteri, kubaka parking y’ibinyabiziga no kubaka amagorofa y’ubucuruzi (Base complex market).

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*