Kuri uyu wa 29/09/2018 mu Karere ka Rulindo, mu Mirenge yose igize Akarere hakozwe ibikorwa by'umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama. Ibyo bikorwa bikaba byibanze ku kubakira abatishoboye, gusiza ibibanza bizubakwamo ibyumba by’amashuri, guhanga no gusana imihanda n'ibikorwa byo kurwanya isuri.

Abaturage bo mu Murenge wa Ntarabana, bifatanyije na Honorable Senateri Bajyana Emmanuel mu bikorwa byo gusiza ikibanza cy’ahazubakwa ibyumba by’amashuri 8 bisimbura bishaje ku rwunge rw’amashuri rwa Rusasa.

Mu Murenge wa Shyorongi bifatanyije n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera, ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, akaba n'imboni y'Akarere ka Rulindo Me Evode Uwizeyimana hamwe na Honorable Depite Murebwayire Christine, mu gikorwa cyo kubakira Mukarwego Vestine wasenyewe n’ibiza wo mu Kagari ka Bugaragara, Umudugudu wa Gatwa.

Mu Murenge wa Masoro bifatanyije na Horobale Depite Mukayijore Suzanne mu gikorwa cyo kubakira Madamu Niragire Jeanette wo mu Kagari ka Kigarama, Umudugudu wa Nyakabungo. 

Ibikorwa by’umuganda kandi byitabiriwe n’abahagarariye inzego z’umutekano zikorera mu Karere harimo DASSO, ingabo, Police, inkeragutabara n’abandi.

Nyuma y’umuganda abaturage bahawe ubutumwa bujyanye no gutangiza Ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge, ubutumwa bwo kurwanya Ibiza no guhangana n’ingaruka ziterwa nabyo, ubutumwa bwo gutangiza ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri hamwe n’ubutumwa bubashisikariza kwitabira izindi gahunda za Leta zitandukanye.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*